Senderi International Hit, umuhanzi uzwiho udushya no gusetsa, mu kiganiro 1 on 1 yagiranye na Contact fm mu Cyongereza n’Igiswahili benshi baramusetse kubera amakosa yakoze mu mivugire y’izi ndimi. Uyu muhanzi yemera ko atari intyoza mu ndimi gusa abamuseka akabanenga bikomeye.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Senderi yasobanuye ko kuba atavuga neza Icyongereza n’Igiswahili byatewe n’amateka mabi yanyuzemo dore ko igihe yari amaze kwiga ububaji ateganya gukomeza amasomo yahise ajya ku rugamba rwo kubohora u Rwanda.
Ati, “Kuba naravuze nabi Icyongereza n’Igiswahili , ndabyemera ariko abari kunseka bamenye ko ntabyiteye. Nize ububaji, sinabashije gukomeza amashuri ngo nige izo ndimi. Maze kuba umubaji nahise njya kurwanira igihugu cyanjye kandi nabyo si bibi”
Nubwo izi ndimi azivuga bakamuha urw’amenyo, Senderi ngo yihaye intego yo kuzaba azivuga adategwa bitarenze mu mwaka wa 2017.
Ati, “Mu bari kunseka harimo n’abahanzi, ese ni bangahe bakora ikiganiro cy’isaha yose muri izo ndimi z’amahanga? Ntabwo barenze umwe cyangwa babiri, erega mwa bantu mwe turi Abanyarwanda. Kuzivuga nabi sinkwiye gusekwa kuko si izacu. Nihaye umuhigo, ndi kwiga kuburyo muri 2017 nzaba nzivuga ntategwa”
REBA IKIGANIRO SENDERI AVUGA ICYONGEREZA:



















TANGA IGITEKEREZO