00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Senderi, umuhanzi utajya wiburira mu dushya: Uko yitwaye muri Live i Kigali (Video)

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 22 June 2014 saa 09:30
Yasuwe :

Mu gitaramo cy’abahanzi bahatanira PGGSS4 cyabaye kuwa 21 Kamena 2014, ubwo baririmbaga Live, Eric Senderi niwe wabimburiye abandi mu kuririmba. Senderi yageze ku rubyiniro abimburiwe n’ababyinnyi be yari yambitse imyenda isa n’ibendera ry’u Rwanda yanditseho Hit ni Hit hanashushanyijeho amacupa y’inzoga ya Primus yengwa na Bralirwa ari nayo itegura iri rushanwa. Abantu benshi basaga n’abafite amatsiko y’uko aza yambaye kuko akunze kurangwaho ibintu bidasanzwe mu kwambara.
Senderi agera (…)

Mu gitaramo cy’abahanzi bahatanira PGGSS4 cyabaye kuwa 21 Kamena 2014, ubwo baririmbaga Live, Eric Senderi niwe wabimburiye abandi mu kuririmba.

Senderi yageze ku rubyiniro abimburiwe n’ababyinnyi be yari yambitse imyenda isa n’ibendera ry’u Rwanda yanditseho Hit ni Hit hanashushanyijeho amacupa y’inzoga ya Primus yengwa na Bralirwa ari nayo itegura iri rushanwa. Abantu benshi basaga n’abafite amatsiko y’uko aza yambaye kuko akunze kurangwaho ibintu bidasanzwe mu kwambara.

Senderi agera kuri parikingi ya Stade ahabereye iki gitaramo, yari yambaye ikote na Karuvati benshi bakeka ko aribyo aza kujya ku rubyiniro yambaye.

Akigera ku rubyiniro, Senderi yaririmbye indirimbo yise Jalousie iri mu njyana y’iki-Zulu. Uko byagaragaraga wabonaga yateguye urubyiniro nka kimwe mu bigenderweho mu gutanga amanota.

Uyu muhanzi yageragezaga kuzenguruka ibice byose bigize urubyiniro bigatuma abamukurikira bose babasha kumubona aho baba bari hose.

Senderi ntiyabashije kunyeganyeza abafana benshi ahanini bikaba bishobora kuba byatewe n’uko yaririmbye bwa mbere, umubare abahanzi benshi batinya kuririmbiraho.

Mu ijwi Senderi umuziki we wumvikanaga akanajyana n’abacuranzi ariko ugasanga ijwi rye ritari hejuru ngo ryumvikane neza cyeretse ubwo yari ageze mu ndirimbo ‘Nsomyaho’, mu gice aririmbamo arapa ngo ‘Mu rukundo byose birashoboka…”, Gusa hari aho yagezaga ukumva agiye gusarara.

Uyu muhanzi yavuye ku rubyiniro n’abaririmbye be amaze gushimira abakunzi be n’abari aho.

Reba uko Senderi yaririmbye hano

Mu nkuru zacu zitaha turabagezaho uko abandi bahanzi nabo bitwaye
Amafoto: Faustin Nkurunziza
Video: Eliel Niyonzima


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages