Umuririmbyi mu njyana ya kinyafurika, Eric Senderi bakunze kwita International Hit, aremeza ko ariwe muririmbyi wataramiye ahantu henshi mu gihugu agendeye ku mubare w’imirenge amaze kugeramo agataramira abahatuye.
Mu kiganiro twagiranye n’uyu muririmbyi, yavuze ko amaze kuririmbira mu turere twose two mu Rwanda, ndetse yenda guhetura imirenge yose igize igihugu.
Ati: “Icyemeza ko ndi Hit kandi mfite abafana benshi, ni uko maze kuririmbira mu mirenge 305 kuri 416 igize u Rwanda.”
Uyu muririmbyi avuga ko ikimutangaza ari uko aho ageze hose bamwakirana urugwiro akanasanga bazi ibihangano bye.
Ati: “Amajyepfo, Amajyaruguru, Uburasirazuba ndetse n’Uburengerazuba, aho ngeze hose banyakirana urugwiro, yemwe n’i Kigali muri Stade yuzuye banyereka ibyishimo nkaririmbana nabo mu ndirimbo zanjye.”
Senderi kandi avuga ko ibi aribyo benshi mu bafana be baheraho bamugenera ibihembo dore ko ngo iyo amaze kuririmbira abafana be haba iyo bamugeneye ingororano kubera kubashimisha.
Aha yatanze urugero rwo mu Karere ka Gisagara mu murenge wa Save aho baheruka kumugabira ikibanza cyo kubakamo.
Mu mirenge amaze kugeramo aririmba, International Hit hari aho ajya yatumiwe n’abaturage hakaba n’aho ajya muri gahunda zateguwe na Leta cyangwa ibigo byigenga n’aho aririmba ariwe wabyiteguriye.
Kuri Senderi ngo azashirwa ari uko akandagiye mu mirenge yose igize u Rwanda.


















TANGA IGITEKEREZO