00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Senderi Hit yihanangirije abo bahataniye Salax Awards

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 23 November 2016 saa 10:06
Yasuwe :

Senderi Hit wemeza ashize amanga ko ayoboye abaririmba mu njyana ya Afrobeat mu Rwanda, yasohoye indirimbo yaririmbanye na Bruce Melody ahita yikoma ‘abo bahanganiye Salax Awards ko bagomba kwibagirwa igikombe uyu mwaka’.

Uyu muhanzi usigaye wiyita Harvard, Stroma-Hit na Magufuli, yavuze ko indirimbo ye nshya yise ‘Convention’ afatanyije na Bruce Melody ari ikimenyetso gishimangira ko ‘ntawe umuhiga mu bikorwa mu cyiciro cy’abakora Afrobeat’.

Senderi yavuze ko mu minsi ishize yerekanye ko byose bishoboka asohora indirimbo y’Igifaransa yise ‘Je Suis Là’ ari nayo afata nk’ikimenyetso gishimangira ko ari umuhanzi ntayegayezwa mu bakora injyana ya Afrobeat bose.

Yavuze ko yiteguye kongera guhabwa igihembo cya Salax Award 2015 muri iki cyiciro kuko ngo abo bakagihanganiye bose basinziriye. Ati “Iyi ndirimbo iremeza neza ko ndi imbere yabo iteka, igikombe ngomba kucyisubiza!”

Yahamirije IGIHE ko afite ibimenyetso simusiga byerekana ko ari we uri imbere mu matora haba kuri Internet na SMS akavuga ko naramuka adahawe igikombe hazaba hakoreshejwe akarengane.

Ati “Mu cyiciro ndimo ni njye wa mbere mu matora, mperuka kureba kuri internet ari njye wa mbere unkurikira ndamurusha ibihumbi birindwi by’amajwi, no kuri telefone ndatorwa cyane, mfite ibimenyetso nibanyima igikombe bazabisobanurira Abanyarwanda, na Ali Kiba murabyibuka ejobundi bamwimye igikombe muri MTV y’i Burayi yari imbere mu majwi barangije bagiha Wizkid ariko nyuma barashishoje basanga harabayemo kwibeshya bacyambura uwo bagihaye.”

Yongeyeho ati “Niba ari ibikorwa bavuga nabyo ndabifite, nakoze indirimbo nyinshi, nakoze ibitaramo, naherekezaga Perezida wa Repubulika aho yagiye gusura abaturage hafi ya hose, naririmbiye mu mirenge y’igihugu, namuritse album igitaramo cyanjye cyitabirwa bikomeye icyo gihe na Theo Bosebabirebwa yari yaje kunshyigikira, ba Rafiki, Dj Pius bose bari baje.”

“Ubwo umuhanzi duhanganye ureba neza amajwi mfite akaba azirikana ibikorwa byanjye ntazibeshye ngo aterure igikombe cyanjye, ubushize njye na Stromae bakiduhaye tudahari ariko ubu nzaba mpari…”

Nyuma yo gusohora indirimbo ‘Convention’ ahuriyemo na Bruce Melody, Senderi yavuze ko ‘yahisemo uyu muhanzi nk’umwe mu bahanga mu gihugu ndetse ko ashyira imbere cyane kuririmbana n’abo mu Rwanda kurusha abo hanze.

Ati “Melody ni umuhanga, abamurusha kuririmba ni bake, indirimbo yanjye na we abantu barayikunze igisohoka, ndaje nkore video irenze. Mbere nari narakoranye na Safi, Theo Bosebabireba, Tuyisenge, Jay Polly na Ama G.”

Yongeyeho ati “Abo duhanganiye Salax harimo abakoranye n’abahanzi bo muri Uganda, ubwo wenda bibwira ko abo bandusha Hit [...] Ubu imihigo irakomeje, mfite n’umushinga wo gukorana indirimbo na Meddy ari mu bahanzi nkunda kandi nemera.”

Senderi Hit na Bruce Melody basohoye indirimbo yitwa 'Convention'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .