Nyuma y’aho umuririmbyi Eric Senderi agaragariye yambaye umwambaro usanzwe umenyerewe ku basiganwa ku magare, aho wagaragazaga imiterere y’ubugabo bwe bikanatangaza benshi harimo n’abahanzi bagenzi be, mu kiganiro yagiranye na IGIHE arasobanura impamvu yambaye kuriya, aho yari agamije kwisanisha n’ibyiza intara y’Uburasirazuba igezeho mu kunyonga amagare.
Reba mu mashuhso Senderi aririmba
Senderi yabwiye IGIHE ko kwambara nk’abanyonzi yari yabitekerejeho ndetse agasanga ari byo byari bibereye uriya munsi kuko Intara y’Uburasirazuba imaze kubaka izina mu gusiganwa ku magare.
Yagize ati: “Iwacu mu Burasirazuba, niho havuka abanyonzi bakomeye mu Rwanda, iwacu havuka Turatsinze hakaba n’umukinnyi Niyonshuti Adrien kuri ubu w’igihangange mu Rwanda no muri Afurika, mu Burasirazuba kandi hari n’ishuri ryahashinzwe ryigisha umwuga wo gusiganwa ku magare. Nagiye nambaye nk’abanyonzi ngo numve ko ndi kumwe n’ibyishimo by’abatwara amagare.”
Senderi yakomeje avuga ko aho agiye hose agerageza kwisanisha nka ho ngo yerekane ko ari kumwe nabo kuko ari umuhanzi wabo.
Yakomeje agira ati: “Ruhango kuko haba ifu nziza ya Gitarama nagiye nambaye nk’umutetsi, i Huye muri Kaminuza nagiye nambaye nk’uwarangije Kaminuza ngo babone ko nifatanyije nabo, i Nyamagabe kuko ari umujyi uri kubakwa, nagiye nambaye nk’umufundi, i Rusizi kuko byeri banywa zose zica mu mazi ziva Gisenyi, naje muri Frigo, ni umwihariko wabo, i Kabarondo kuko hakomoka abamotari benshi, nari nambaye nk’abamotari.”
Senderi waririmbye indirimbo zirimo “Jalousie”, “Kaci Kaci”, “Agaciro” n’izindi, yabwiye IGIHE ko kuri we yumva nta gikuba cyacitse kuba yaragaragaye yambaye kuriya.
Ati: “Nta gikuba cyacitse, umugabo wakwambara iriya kabutura, ubugabo bwe bwagaragara, ese utabufite ni nde? Ni nde butagaragara ko n’abanyonzi iyo babyambaye buba bugaragara. Ahubwo, ntekereza ko hari n’abakwambara iriya kabutura bikagaragara birenze hariya.”
Senderi yasabye abafana be kudacika intege no kurangazwa n’ibivugwa ahubwo, bagakomeza kumutora. Yagize ati: “Ndasaba abafana kutita kuri ibi ahubwo bakomeze bohereze 8 kuri 4343 binyongerere ingufu zo kugera kure hashoboka.”


















TANGA IGITEKEREZO