Mu cyumweru gishize nibwo inkuru yabaye kimomo ko Bull Dogg, Fireman na Green P bari basanzwe bazwi muri Tuff Gang bihurije mu itsinda rishya ryitwa ‘Stone Church’.
Byatunguye benshi ndetse bikekwa ko Tuff Gang yasenyutse kuko Jay Polly atari mu bagize iri tsinda rishya.
Gusenyuka kwa Tuff Gang benshi babishimangiye kubera amagambo yatambutse kuri Facebook ikoresha amazina ya Bull Dogg aho yavugaga ko ‘Tuff Gang isigayemo abahanzi batatu, Fireman, Green P na Bull Dogg.
Aya magambo ya Facebook, Bull Dogg yayitarukije ndetse avuga ko iyi konti yabitangaje atari iye ndetse ko ibiyitangazwaho bidakwiye guhabwa agaciro.
Ku ruhande rwa Senderi uvuga ko yashenguwe no kumva mugenzi we Jay Polly avugwa mu itangazamakuru ko yirukanywe muri Tuff Gang kandi ‘ari we nkingi ya mwamba’.
Mu cyubahiro gikomeye aha Jay Polly wegukanye PGGSS4, Senderi ngo yamwemereye ubuhungiro muri Tuff Hit ndetse amwizeza ko iri tsinda ryabo rizagira ingufu kurusha Tuff Gang.
Yagize ati “Baramwirukanye birambabaza, Tuff Gang ryari itsinda rikomeye kandi Jay Polly yari inking ya mwamba. Nk’umuhanzi nkunda kandi nubaha maze kubona yirukanywe na bagenzi be ndamusaba kudahangayika , muhaye ubuhungiro muri Tuff-Hit kandi nayo irakomeye”

Senderi umaze hafi umwaka ashinze Tuff Hit ngo ahaye ikaze mugenzi we ndetse amwizeza kuzakomeza kumuba hafi mu gihe benshi batekereza ko agiye gucika intege.
Ati “Rwose ndamusaba kwiyizira muri Tuff Hit ,twe nubwo dukora Afrobeat nta kibazo. Kwirukanwa ntibimuce intege, nk’umuvandimwe ndamusaba kutigunga.”

“Nubwo ntarabimusaba nagerageje kumuhamagara telefone ye ntiyacam, nifuzaga kubimumenyesha ko ahawe ikaze muri Tuff Hit. Nzajya kumusura mbimuganirize nk’umuntu twanakoranye indirimbo ‘Turi mu muvuduko’. Buriya inshuti iyo yahuye n’ikibazo ntuyitererana.”
Mu gushinga itsinda rya Stone Church, abarigize bavuga ko Jay Polly atarigaragaramo kuko ‘atari umufatanyabikorwa wabo’ nk’uko Bull Dogg yabisobanuye. Gusa ngo nabisaba icyifuzo cye kizasuzumwa harebwe niba yahabwa ikaze.
Bull Dogg ati “ Impamvu ya mbere ni uko atari umufatanyabikorwa wa Stone Church kandi na we nakenera ko tumushiramo azabisaba tuzamushyiramo”.




TANGA IGITEKEREZO