Mu minsi ishize havuzwe kenshi ikibazo cya Senderi Hit washyamiranye n’abakozi basanaga umuhanda uca imbere y’urugo rwe i Gikonodo, avuga ko bamusenyeye ndetse bangiza nkana umutungo we.
Urugo rwa Senderi ruherereye i Gikondo mu Mudugudu wa Bwiza mu Kagari ka Rwampala. Ku muhanda uca imbere yo kwa Senderi hamaze iminsi habera imvururu zaturutse ku bakozi ba sosiyete NPD-Cotraco bamennye amabuye mu busitani bw’urugo rwa Senderi Hit.
Senderi avuga ko ibyangijwe bifite agaciro karenga miliyoni eshatu. Ngo yishyuje ibyangijwe, ubuyobozi bwa Cotraco bumubera ibamba.
Ati « Narabandikiye, nagiye aho bakorera kenshi gashoboka ariko banga kunyishyura. Ibyo bangije sinabiheba gutyo gusa […] Umujyi wa Kigali urabizi, inzego z’ibanze narazimenyesheje, ntacyo ntakoze. »
Yafashe umwanzuro wo gusaba inzego zishinzwe umutekano impapuro zimwemerera kujya gukambika mu irembo ry’icyicaro cya Cotraco ku Kicukiro kugeza igihe bazumvira agahinda ke bakamwishyura.

Ati « Ngiye gufata matela n’udukoresho duke njye gusasayo, ndatwara imbabura nzajya ntekera ku irembo binjiriramo kugeza igihe bazanyishyurira. »
Mu gusobanura ibyangijwe, Senderi avuga ko harimo ibiti bibiri by’imikindo, ubusitani bwari buhinze kuri meterokare 20, ibiti by’imbuto ndetse ngo n’igipangu cye cyajemo ibisate kubera amabuye bamenyeho.
Ati « Byose ni ibintu byampenze, ongeraho noneho umukozi wuhiraga ibyo biti, kumenamo ifumbire […] Ntabwo byakunda, ndajya gusasayo. »
Yavuze ko yashatse umugenagaciro ukorana na Banki y’Igihugu ngo amufashe kubarura byemewe umutungo we wangijwe amenye umubare nyawo w’amafaranga yishyuza.

TANGA IGITEKEREZO