– Yakoze ibintu byinshi byatumye yigaragaza cyane mu irushanwa rya PGGSS4 ariko yatahanye umwanya wa 8
– Nyuma yo guhabwa uyu mwanya, Senderi yararize
– Abafana be batahanye akangononwa
– Hibazwa niba kwambara amahembe, kugaragaza ubugabo bwe, kwikorera ibijumba n’ibindi byinshi yakoze byari bikwiye guhembwa umwanya wa 8
Kuwa 30 Kanama 2014, mu Rwanda hasojwe irushanwa rya PGGSS4, aho umuraperi Jay Polly ari we waryegukanye. Mu bahanzi bose 10 bahatanaga, Eric Senderi International Hit usigaye aniyita Harvard, we yegukanye umwanya wa munani ahembwa miliyoni 1,5 mu gihe uwa mbere yahawe miliyoni 24 z’Amanyarwanda.
Hari benshi mu bafana b’uyu muhanzi batangaza ko batishimiye na busa umwanya umuhanzi wabo yabonye ndetse bavuga ko batanyuzwe habe na mba. Ibi bikaba byatumye dusubiza amaso inyuma ku rugendo rwa Senderi muri PGGSS4 ngo turebe icyo yari akwiriye guhabwa.
Senderi umwami w’udushya ku rubyiniro mu Rwanda…
Niba hari umuhanzi wavuzwe akanandikwa kenshi muri PGGSS4 ni Senderi, ahanini kubera ibintu bidasanzwe yagiye akora.
Ikimara kwinjira muri PGGSS4, i Rusizi muri Roadshow ya mbere, Senderi yagiye ku rubyiniro abanza kwinjira mu gisanduka bakonjesherezamo inzoga. Abamubonye bose bati ahooo! Ubwo aba arabafatishije ndetse batangira kurangamira icyo azakora ubutaha.
Mu gitaramo cyakurikiyeho i Nyamagabe, Senderi na none yashyize ingufu mu kwambara yisanisha n’abantu runaka. Nibwo yambaraga nk’abafundi kuva hasi kugera hejuru.
I Huye ubwo igitaramo cya Playback cyaberaga kuri Stade ya Kaminuza, Senderi yari yadodesheje ikanzu yambarwa n’abarangije Kaminuza, aha ngo yariho yisanisha n’intiti za Kaminuza zitari ibitiritiri.
Ageze mu Ruhango kuko haba ifu y’ubugari, Senderi yambaye nk’abatetsi ndetse aza no gukura ishati benshi baramurangamira.
Ahandi yagaragaje udushya n’ibintu bitangaje akavugwaho byinshi, ni i Ngoma aho yambaye nk’abanyonzi kubera ubugabo agasabwa gukinga isume imbere he, i Gicumbi yagiye ku rubyiniro yikoreye igitebo cy’ibijumba, n’ i Nyagatare yari yateze amahembe nk’inka.
Senderi yari yifitiye icyizere…
Iteka, iyo wavugishaga Senderi umubaza icyizere yifitiye muri PGGSS, yatangazaga ko azanatwara igikombe. Nyamara mu gitaramo cy’ i Rubavu aho hatangajwe abahanzi batatu bazahatanira umwanya wa mbere Senderi ntagaragaremo, icyizere cye cyahise kiyoyoka. Ubwo kuri we yari asigaranye amahirwe yo guhatanira kuva ku mwanya wa kane kugeza kuwa 10.
Vuba aha Senderi kandi aherutse gutangariza IGIHE ko mu bahanzi bo mu Rwanda nta n’umwe umurusha abafana uretse ‘Meddy’ na ‘Theo Bosebabireba’.
Aha yagize ati: ““Nakoze ubushakashatsi njyewe ubwanjye. Kuva mu mwaka wa 2012 kugeza ubu, nagiye mu Mirenge 416 ndirimba, nazengurutse mu tugari 2, 148 n’imidugudu ibihumbi cumi na kimwe,…Nasanze Theo Bosebabireba na Meddy ari bo bandusha abafana mu Rwanda. Nyuma yabo ndi uwa gatatu. Nta wundi ukunzwe kuturusha. Ubipinga azane ibimenyetso.”
Yaraburiwe ntiyagira icyo abikoraho…
Nubwo Senderi yakomeje kuvuga ko yifitiye icyizere ndetse anafite amahirwe yo gutwara PGGSS4, ubwo iri rushanwa ryari rigeze hagati, habaye ikiganiro n’abanyamakuru maze Aimable Twahirwa wari uhagarariye avuga ibintu bisa n’ibicira amarenga abahanzi barimo na Senderi agira ati: “Guma Guma si irushanwa ry’ikinamico’.
Aha yagize ati“Turi mu marushanwa yo kuririmba, ntabwo ari irushanwa ry’urwenya cyangwa ikinamico. Turashaka umuntu ukunzwe kandi uzi kuririmba. Hari abaririmba hip hop, RnB cyangwa ikindi cyose”
Iyo ugenekereje ibyo uyu mugabo yavuze n’ibyo Senderi yikoraga usanga ari umwe mu bakeburwaga.
Abafana be banyuzwe manuma…
Nyuma y’igitaramo cyo kuwa Gatandatu ahatangajwe ko Senderi abaye uwa 8, abafana be batangaje ko batishimiye umwanya babonye. Bamwe bati twarenganyijwe abandi bati ‘ntibyumvikana.’
Nyamara, mu kiganiro baraye bagiriye kuri Radio Isango Star, Aimable Twahirwa na Mushyoma Joseph batangaje ko ibintu byose byanyuze mu mucyo ndetse bagiye gushyira ahagaragara uko abahanzi bose bagiye barushanwa kugira ngo buri wese abone uko yari ahagaze.
Senderi ntiyacitse intege, ngo nabona amahirwe yo gusubira muri PGGSS azayitabira…
Aganira na IGIHE Senderi yatangaje ko muri gahunda afite harimo gukora cyane ngo arusheho kugaragaza ibikorwa bye. Abajijwe niba afite icyizere cyo kuzegukana Guma Guma itaha, yavuze ko bikomeye kujyamo kurusha kuyitwara.
Ati: “Ntabwo kujyamo byoroshye, igikomeye ni ukujyamo kurusha kuyitwara, ariko njye ngomba gukora cyane.”
Ku rundi ruhande ariko, Senderi ashimira Bralirwa n’abategura iri rushanwa akavuga ko hari byinshi ryamwunguye mu myaka ibiri yose amaze kuryitabira.
Yagize ati: "Ndashimira Bralirwa n’abategura PGGSS, abafana naho batabyakira neza, njye nta kibazo narabyemeye, nibaze dukore banshyigikire turebe imbere ubutaha tuzitware neza."


















TANGA IGITEKEREZO