Umuhanzi uba mu Bubiligi, Selemani Uwihanganye yashyize hanze indirimbo yakoranye na Jay Polly ubwo yitabiraga igitaramo yari yatumiwemo hamwe na Urban Boys.
Iyi ndirimbo bise ‘Ndakubona’, Selemani avuga ko Jay Polly yasize bayifatiye amashusho ndetse azasohoka mu minsi ya vuba.

Yagize ati “Iyi ndirimbo nshya nayise Ndakubona, nayikoranye na Jay Polly ubwo yari inaha mu gitaramo, twayikoreye muri Kilulu9 hamwe na producer Didier, amashusho yayo nayo twamaze kuyafata video ikaba izagera ku bafana mugihe cya vuba.”
Ni ubwa mbere Selemani akorana indirimbo na Jay Polly ariko hari abandi bahanzi yagiye afatanya nabo indirimbo. Muri bo harimo Kitoko mu ndirimbo ‘Akaririmbo’ hamwe na Mani Martin basubiranyemo ‘Kiberinka’, n’abandi.
Selemani yamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Kiberinka’ yakoze akiri mu Rwanda, kuri ubu abarizwa i Burayi kubera impamvu z’amasomo.



TANGA IGITEKEREZO