Itsinda friends forever ryashinzwe n’umuhanzi Sgt. Robert Kabera ayigeza ku ncuti ze zo ku rubuga nkoranyambaga rwa facebook, abinyujije mu butumwa yanditseho.
Inshuti za Sgt.Robert kuri uru rubuga, zahuriye hamwe zishyiraho komite igomba kuyobora iri tsinda ryiswe Group friends forever, ryimeje kujya ryunganira Leta muri gahunda zitandukanye.
Bimwe mu bikorwa bagiye kujya bakora nk’uko twabitangarijwe n’ushinzwe amakuru muri iri tsinda Jean Paul Kayitare harimo kujya bunganira ibikorwa bya leta nko gushishikariza Abanyarwanda kwihesha agaciro bitabira gushyigikira Ikigega Agaciro Development Fund, gahunda ya “Gira inka munyarwanda”, gukangurira urubyiruko kwizigamira , Gufasha abatishoboye(kwishyurira abana amashuri,ubwisungane mukwivuza) ,kubakira imfubyi n’abapfakazi mu rwego rw’umuganda rusange n’ibindi.

Uretse kuzajya bakora ibi bikorwa byo kunganira leta bazajya bagira igihe cyo gutemberera ahantu nyaburanga, kwidagadura bagahura n’abanyamakuru, abahanzi n’abakozi mu nzego zitandukanye bagakina bityo bakarushaho kumenyana no gusabana.
Gahunda ya hafi bateganya gukora ni ukubakira umukecuru umwe utishoboye guhera kurin uyu wa Mbere tariki 11 nzeri 2012
TANGA IGITEKEREZO