Amakuru afitiwe gihamya agera kuri IGIHE yemeza ko Ruremire yavuye mu Rwanda mu mpera z’ukwezi k’Ukuboza 2016. Yagiye gutura mu Mujyi wa Vaasa aho abana n’umugore w’Umunyarwandakazi witwa Ruberizesa Gloria uhamaze imyaka irenga 15.
Ruremire yagiye kwibera hanze mu gihe hari benshi bari biteze igitaramo yise ‘Inkera y’umubano’ cyagombaga kumuhuza na Byumvuhore Jean Baptiste ku itariki ya 30 Ukuboza 2016.
Igitaramo cya Byumvuhore na Ruremire cyavanweho bucece ndetse uyu muhanzi wagiteguye ntiyabwiye itangazamakuru impamvu yatumye kitaba kandi cyari kimaze umwaka cyamamazwa.
Mu Ukwakira 2016, Ruremire yabwiye IGIHE ko yamaze kunoza gahunda na Byumvuhore ndetse ko igitaramo cyabo cyagombaga kuba kuwa 30 Ukuboza 2016.
Icyo gihe yagize ati “Byumvuhore twamaze kwemeranya ko azaza kuko twabonaniye mu Bubiligi, hari n’abandi bahanzi bakomeye nkivugana na bo. Abari mu Rwanda bo navuga ko hafi ya bose twamaze kwanzura ko bazamfasha barimo Masamba Intore na Kipeti. Abasigaye nzagera igihe cyo kugaruka mu Rwanda twaramaze kubinoza neza.”
Ibi yabitangaje ubwo yari mu Bubiligi ari naho yahuriye na Byumvuhore, nyuma y’ibyumweru bibiri yahise agaruka mu Rwanda avuga ko aje gutegura igitaramo gusa ibi ntibyabaye ahubwo yari aje kuzinga ibye akajya kuba mu mahanga.

Mu mwaka ushize Ruremire yamaze amezi agera kuri ane i Burayi, yanakoreye ibitaramo bitandukanye muri Autriche na Australia.


TANGA IGITEKEREZO