Umuhanzi Rozy yahakanye yivuye inyuma ko umukobwa bitiranwa uvugwa mu bakobwa batatu bashobora kuba barakubise umuhanzi akaba n’umunyamakuru kuri City Radio Pacson atari we kuko atanamuzi.
Iyi nkuru ivuga ku ikubitwa rya Pacson yari yogeye cyane ku mbuga za internet ivuga ko yaba yarakubiswe na "Uwase Nina, Umutoni Aline Aimée na Rozy" bamuziza ko yaba yarababeshyaga ko bose abakunda.
Rozy yagize ati: "Mbabajwe cyane n’uko abanyamakuru banditse izi nkuru batasobanuye Rozy uvugwa uwo ariwe. Abantu benshi bazi ko ari njye kuko uwo Rozy wundi warwanye atazwi cyane n’Abanyarwanda”.
Yakomeje avuga ko uretse kuba yumva Pacson nk’uko abandi Banyarwanda bamwumva, nta bucuti bafitanye.
Rozy ngo atewe impungenge n’abakunzi be cyangwa abandi bataziranye bakaba batabasha kuvugana nawe kuko abamuzi bo bamuhamagara bakaba bazi ukuri.
Yakomeje agira ati: "Nanjye byarambabaje cyane, ubwo se nk’umukunzi wanjye tutabasha kuvugana ngo mubwire ko atari njye we ameze ate? Mubambwirire ko atari njye”.
Mu kiganiro twagiranye, Rozy yakomeje atubwira ko afite gahunda zo gukora cyane muzika ye muri uyu mwaka abicishije ahanini mu ndirimbo ateganya kuwusohoramo.

Foto: Facebook.com
TANGA IGITEKEREZO