Uwishema Roselyne uzwi mu muziki nka Rozy, kuri ubu ntakigaragaza mu muziki ahubwo arabarizwa mu bakozi b’isosiyete isukura bimwe mu bice by’umujyi wa Kigali.
Rozy ni umwe mubahanzi bakoraga umuziki mu bihe byahise ariko batakigaragaza muri iyi minsi, ibi byatumye tumubaza aho aherereye niba yararetse umuziki cyangwa ateganya kongera kuwigaragazamo.
Aganirana na IGIHE, Rozy yavuze ko muri iyi minsi asa n’utagikora muzika ariko bitavuze ko yawuhagaritse burundu.
Yagize ati: “Mperuka muri studio nkiri ku ntebe y’ishuri i Butare, ni muri 2012, sinaretse kuririmba burundukuko njya nandika indirimbo nkanakora imyitozo ariko biri ku ruhande.”
Abajijwe icyo asigaye akora muri iyi minsi, Rozy yavuze ko asigaye akora mu isosiyete Agruni ikora isuku mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali.
Ati: “Ubu nsigaye nkorera Agruni ikora isuku mu Mujyi, ubu ndi Nyabugogo niho nkorera.”
Uyu muhanzikazi wize muri kaminuza Nkuru y’u Rwanda, anazwiho ko yigeze kuba umukunzi w’undi muririmbyi witwa Platini uririmba mu itsinda rya Dream Boys, ariko kuri ubu baratandukanye. Rozy yabwiye IGIHE ko batandukanye basigaye baziranye nk’inshuti zisanzwe.
Rozy azwi cyane mu ndirimbo Umunsi ku munsi yakoranye na Ally Soudy. Yanamenyekanye kandi mu ndirimbo ‘Sinakwanze’ n’izindi.








TANGA IGITEKEREZO