00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Riderman ntiyemera ko abaraperi bica Ikinyarwanda

Yanditswe na

Vénuste KAMANZI

Kuya 22 February 2012 saa 09:56
Yasuwe :

Kuri uyu wa 21 Gashyantare, ku isi hose hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe ururimi gakondo, Riderman ntahuza n’abavuga ko abaraperi bafite uruhare runini mu kwica Ikinyarwanda.
Riderman asanga abaraperi barengana, yagize ati:"Sitwe turema amagambo akoreshwa atari mu Kinyarwanda, gusa tuyakoresha bitewe n’abantu tuba dushaka kubwira kandi si muri buri ndirimbo dukora. Nsanga ahubwo abaraperi tugerageza gukoresha amagambo y’Ikinyarwanda menshi kandi neza ”
Akomeza avuga ko ahanini (…)

Akomeza avuga ko ahanini ikoreshwa nabi ry’Ikinyarwanda rituruka ku mateka y’u Rwanda aho abantu batandukanye bari barahungiye mu bihugu hirya no hino ku isi, batahuka bikagora benshi muri bo kukivuga neza bityo bakiyambaza amagambo yo mu zindi ndimi.

Ikindi ni uko Riderman atemeranya n’abavuga ko ururimi rw’Ikinyarwanda rukennye, ati:"Ba sogokuru bacu bakoreshaga Ikinyarwanda neza kandi badatiye amagambo ahandi”.

N’ubwo avuga ko nta makosa abona ari mu Kinyarwanda, ariko asanga hari ibintu bimwe bikwiye kuvugururwa bikajyana n’igihe, aha yavuze nk’imigani itandukanye itakijyanye n’igihe tugezemo. Yagize ati:"Nk’ubu se umugani ngo amafuti y’umugabo nibwo buryo bwe, ukwiye gukomeza kuranga Abanyarwanda b’iki gihe?”

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages