Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Riderman yavuze ko iyi ndirimbo ifite umwihariko ugereranyije n’izindi yagiye akora mu myaka yatambutse ndetse akaba ateganya gukomeza gukora andi mashusho menshi mbere y’uko ashyira hanze album ye ya 6 niya 7.
Yagize ati, “Iyi ndirimbo nayikoze ndi free(nirekuye), nta kintu na kimwe cyari kingose kandi kuba narakoranya n’umu director w’umuhanga nabyo byaramfashije cyane ndamushimiye. Ngiye gukora andi mashusho mbere yo kumurika album zanjye , iya gatandatu n’iya karindwi”.

Producer Mariva wazakoze aya mashusho ni we wamuhaye igitekerezo cy’uburyo indirimbo yakorwamo, aramuyobora mu buryo bwose nawe yemera kugendera ku bitekerezo bye none arishimira umusaruro uvuyemo.
Riderman arateganya gushyira hanze amashusho y’indirimbo Piquant, Proudly African n’izindi nyinshi ziri ku album ze.
Uyu muraperi yaboneyeho kubwira abafana be ko bashonje bahishiwe kuko ari kubategurira ibyiza byinshi.
Ati, “Ibisumizi n’abakunzi banjye bose muri rusange bashonje bahishiwe kuko ndi gukora cyane kugira ngo mbagezeho ibintu bimeze neza kandi bifite umwimerere”.
Riderman ngo ntaramenya neza ukwezi n’amatariki izi album zizagira hanze ariko yizeza abafana be ko mbere y’uko uyu mwaka wa 2015 urangira azaba yakoze igitaramo cyo kuzimurika.

Album ya 6 ya Riderman yayise ‘Drame’ ikaba igizwe na zimwe mu ndirimbo nyinshi ziri mu ndimi z’amahanga, Icyongereza, Igifaransa, Ikirundi…naho iya 7 ayita ‘Ukuri’ ikaba izaba igizwe na nyinshi mu ndirimbo zo muri ‘Hip hop New School’ nk’uko Riderman yabitangaje.
TANGA IGITEKEREZO