Kuva kuwa Gatanu tariki 1 Kanama 2014, umuraperi Riderman ari mu maboko y’Ubushinjacyaha bw’ u Rwanda kubera uruhare akurikiranweho mu mpanuka y’imodoka yabaye kuwa 31 Nyakanga 2014 igakomeretse abagera kuri 7.
Riderman yatawe muri yombi mu gitondo cyo kuwa 31 Nyakanga arekurwa na Polisi nimugoroba, ariko bucyeye bwaho aza kongera gufatwa n’Ubushinjacyaha.
Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda mu Mujyi wa Kigali yabwiye IGIHE ko koko Riderman afunzwe kuva kuwa Gatanu ariko atari Polisi imufite ahubwo ari mu maboko y’Ubushinjacyaha.
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’ u Rwanda Mukurarinda Alain yabwiye IGIHE ko Riderman ari mu maboko y’Ubushinjacyaha ariko nabwo bwamushyikirijwe na Polisi yari yamufunze.
Yagize ati: "Twe badushyikirije dossier ye kuwa Gatanu afunze kandi n’ubu aracyafunze dufite iminsi itanu yo gutegura dossier ye. Uyu munsi ni wo wa nyuma, natwe dushobora kumufungura cyangwa tukajyana dossier ye mu rukiko tugasaba ko afungwa by’agateganyo."
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha yakomeje asobanura ko bitarenze kuri uyu wa Gatatu, hamenyekana niba Riderman azakurikiranwa afunze cyangwa ari hanze.
Ati: "Kuwa Gatatu tuzafata icyemezo natwe ku buryo n’icyemezo gishobora gufatwa n’uyu munsi tumenye niba akurikiranwa ari hanze cyangwa se niba azakurikiranwa afunze."
Mukurarinda yakomeje avuga ko ibyaha Riderman akurikiranweho bifitanye isano n’impanuka akekwaho guteza Tariki ya 31 Nyakanga 2014. Kuri uyu wa Gatatu akaba aribwo inyito y’ibyaha byose ashobora gukurikiranwaho aribwo izamenyekana kuko aribwo iperereza riri gukorwa n’ubushinjacyaha rizaba ryarangiye.


















TANGA IGITEKEREZO