00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Biography

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 25 August 2012 saa 08:49
Yasuwe :

Umuhanzi Ricky Password amazina ye asanzwe yitwa Eric Rwigema. Uyu muhanzi ni umwe mu bafite umwihariko wo kuririmba mu ijwi ry’umwimerere mu njyana ya Rock mu Rwanda. Uyu muhanzi asanzwe unabyina mu Itorero Inganzo Ngari.
Yatangiye muzika ye mu mwaka wa 2009, ubwo yigaga gucuranga gitari ari nako yagendaga arushaho gukunda injyana ya Rock.
Indirimbo ye ya mbere yasohoye yitwa “Ko umpindutse “ , yayosohoye mu 2010. Iyi yaje ikurikira iyitwa “Inzozi z’umukene” yaririmbanye n’uwitwa (…)

Umuhanzi Ricky Password amazina ye asanzwe yitwa Eric Rwigema. Uyu muhanzi ni umwe mu bafite umwihariko wo kuririmba mu ijwi ry’umwimerere mu njyana ya Rock mu Rwanda. Uyu muhanzi asanzwe unabyina mu Itorero Inganzo Ngari.

Yatangiye muzika ye mu mwaka wa 2009, ubwo yigaga gucuranga gitari ari nako yagendaga arushaho gukunda injyana ya Rock.

Indirimbo ye ya mbere yasohoye yitwa “Ko umpindutse “ , yayosohoye mu 2010. Iyi yaje ikurikira iyitwa “Inzozi z’umukene” yaririmbanye n’uwitwa Ceaser. Indi ni iyitwa “Do You Remember” yaririmbanye n’uwitwa Fizzo Blaster.

Uretse izi ndirimbo yakoranye n’abandi bahanzi, indirimbo ye ku giti cye yitwa “Ndababaye” iri mu njyana ya Rock.

Uyu muhanzi avuga ko ateganya kurushaho kuzamukana mu njyana ya Rock bishingiye ku muziki wa live. Akaba yizeye ko azageza ku bakunzi ba muzika ibikorwa byinshi kandi byiza, ndetse anabasaba kumuha ibitekerezo muri muzika ye.



KANDA HANO USHOBORE KUMVA
  Ndababye By Ricky Password

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .