Umuhanzi Ricky Password avuga ko yatunguwe no kutisanga ku rutonde rw’abagombaga guhamagarwa ngo bitabire amarushanwa ya TPF 6, bitegenijwe ko abera muri Kenya mu ntangiriro z’ukwezi kwa cumi (Ukwakira).

Aganira na IGIHE, Password yasobanuye ko yari yujuje ibyo yari yasabwe byose ariko agatungurwa no kudahamagarwa.
Yagize ati “Peace (mugenzi we wahamagawe) niwe twuzuzanye ibyangobwa byose badusabaga, ibyo yohereje nibyo nohereje nk’uko bari babidusabye ariko naje gutungurwa no kumva ntahamagawe”.
Tariki ya 20 Nzeri abahanzi barimo Elion Victory, Peace Jolis n’uwitwa Fiona berekeje muri Kenya, aho bari bagiye guhatanira kuzatorwamo abazahagararira ibihugu byabo.
Amakuru agera kuri IGIHE ni uko aba bahanzi bagarutse i Kigali.
Ku itariki ya 3 Ukwakira 2013, ku mateleviziyo arimo Citizen na RTV hazerekanwa bwa mbere uko aba bahanzi bitwaye muri Kenya.
Tariki ya 6 Ukwakira 2013, hatangazwe urutonde rw’abazaba bemerewe kujya mu Nzu izaberamo aya marushanwa (Academy), nk’uko tubikesha urubuga runyuzwaho amakuru ya TPF 6.


Password asanzwe amenyerewe mu njyana ya Rock, ariko kuri ubu asa n’uwahinduyeho gato, aho asigaye anayivanga n’injyana gakondo. Yakunzwe mu ndirimbo nka Twibyinire, Ndababaye, Wikozeho yakoranye na Bull Dogg, Mbega Wowe, Africa n’izindi.
TANGA IGITEKEREZO