00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ricky Password yatangiye kwagura muzika ye akorana n’abanyamahanga

Yanditswe na

Kate Katabarwa

Kuya 10 December 2013 saa 10:45
Yasuwe :

Umuririmbyi akaba n’umuhanzi Ricky Password umaze kwiyerekana mu njyana zitandukanye aratangaza ko agiye kurushaho kwagura umuziki we akorana n’abahanzi bo ku yindi migabane.
Uyu muhanzi uri mu bigaragaje cyane muri uyu mwaka wa 2013, yatangarije IGIHE ko ashaka kongera imbaraga mu umuziki we ukamenyeka ku rwego mpuzamahanga dore ko ngo benshi bemeza ko akora umuziki mpuza mahanga.
Yavuze ko ashaka gukorana cyane n’abahanzi bo ku yindi migabane itandukanye, ubu akaba yatangiye akorana (…)

Umuririmbyi akaba n’umuhanzi Ricky Password umaze kwiyerekana mu njyana zitandukanye aratangaza ko agiye kurushaho kwagura umuziki we akorana n’abahanzi bo ku yindi migabane.

Uyu muhanzi uri mu bigaragaje cyane muri uyu mwaka wa 2013, yatangarije IGIHE ko ashaka kongera imbaraga mu umuziki we ukamenyeka ku rwego mpuzamahanga dore ko ngo benshi bemeza ko akora umuziki mpuza mahanga.

Yavuze ko ashaka gukorana cyane n’abahanzi bo ku yindi migabane itandukanye, ubu akaba yatangiye akorana indirimbo na Big Farious ukomoka mu gihugu cy’u Burundi ndetse umaze iminsi itari mike mu Rwanda.

Ricky Password

Indirimbo ya Password na Farious yitwa “Madiva” iri gukorwa na Pastor P umaze iminsi akorana na Big Farious, ikaba iri mu ndimi eshatu (Icyongereza, Ikinyarwanda ndetse n’Ikirundi). Password yadutangarije ko indirimbo yarangiye ariko izasohokana n’amashusho yayo mu minsi mike.

Rick Password yakomeje avuga ko ari gutegurira abakunzi be byinshi kandi bishimishije mu bihe biri imbere.

Ati “Sinakwizeza abantu ibitangaza ariko nzi neza ko ibyo ndi gutegurira abafana banjye mu minsi iri imbere ari byiza kandi ndabagezaho umuziki ufite itandukaniro kandi nzi neza ko bazanyurwa.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .