00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ricky Password yaririmbye agahinda yatewe no gutandukana n’uwari umukunzi we

Yanditswe na

Kate Katabarwa

Kuya 11 January 2014 saa 10:02
Yasuwe :

Umuririmbyi, Ricky Password, avuga ko yaririmbye indirimbo ‘Madiva’ ashaka kuririmba umukobwa bakundanaga bakaza gutandukana ariwe biturutseho, kuri ubu akaba ahora abyicuza.
Ricky Password avuga ko bimutera agahinda, yifuza ko yagaruka n’ubwo amazi ashobora kuba yararenze inkombe kuko bitagishobotse.
Uyu muhanzi wagiye amenyakanda mu ndirimbo ze nka Furahiday na Molo Molo, avuga ko yababajwe no kuba yararetse uwo mukobwa akagenda kuko ubu aba yifuza ko yagaruka akabibura. Nk’uko biri mu (…)

Umuririmbyi, Ricky Password, avuga ko yaririmbye indirimbo ‘Madiva’ ashaka kuririmba umukobwa bakundanaga bakaza gutandukana ariwe biturutseho, kuri ubu akaba ahora abyicuza.

Ricky Password avuga ko bimutera agahinda, yifuza ko yagaruka n’ubwo amazi ashobora kuba yararenze inkombe kuko bitagishobotse.

Uyu muhanzi wagiye amenyakanda mu ndirimbo ze nka Furahiday na Molo Molo, avuga ko yababajwe no kuba yararetse uwo mukobwa akagenda kuko ubu aba yifuza ko yagaruka akabibura. Nk’uko biri mu magambo y’iyi ndirimbo Madiva yakoranye na Big Fizzo ukorera umuziki mu gihugu cy’u Burundi.

Nyuma yo gutandukana n’uwo mukobwa, Password yibuka iby’uwo mukobwa akamukumbura, niko kuririmba agahinda ke mu ndirimbo yise “Madiva”, aho ashyira ahagaragara ibyamubayeho, atagamije gushimisha abandi gusa, ahubwo, ari uburyo bwo kuruhuka mu mutima.

Muri iyi ndirimbo yagize ati: “Sinzi Icyamfasha ngo nkurekure, ubu uri kure aho ntagera, ndagukumbura nkabura icyo nkora, nshaka kuvuga nkabura aho mbihera, umutima urakunyishyuza, urakumbaza nkabura icyo nsubiza. Ndumva nasubiza ibihe inyuma, ndumva nasubira mu mateka nkongera nkayandika, ubundi nkakosora amakosa, ndumva nkumbuye kubona unsekera, nkuririmbira nawe umbyinira…”

Ayo ni amwe mu magambo agize indirimbo ‘Madiva’ avuga ko yanditse bitewe n’agahinda yari afite kubera urukumbuzi afitiye uwahoze ari umukunzi we.

Ricky Password ku rubyiniro

Kanda HANO wumve indirimbo Madiva ya Ricky Password na Big Farious.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .