Mu mwaka wa 2014 Ricky Password yagiye mu Bufaransa kwiga umuziki, avuga ko yahungukiye byinshi agikusanyiriza hamwe kugira ngo azigaragaze nk’umuhanzi wabyize.
Ati “Njya mu Bufaransa nagiranye amasezerano na Institut Français, nibo bazajya bacuruza indirimbo zanjye. Ubu ndi gukora album ya mbere, izaba iriho indirimbo zimwe nakoreye mu Bufaransa, hari n’izo nakoreye inaha.”
Arongera ati “Niyo nshaka kwerekaniraho ko nize muzika. Izaba yumvikanisha ireme ry’ibyo nigiye hanze, ndi gukora uko nshoboye ku buryo izaba iri hejuru kuko izacuruzwa i Burayi.”

Album ya mbere ya Ricky Password izajya hanze muri Nyakanga 2016, nayisoza neza azahita ayohereza i Burayi aho izacururizwa abifashijwemo n’Ikigo cy’Abafaransa cya Institut Français.
Yagize kwiga umuziki abikesha impano ye y’ubuhanzi muri gahunda yitwa ‘L’Aureat Visa Pour la Creation’ abifashijwemo na Institut Français ari nayo imukurikirana cyane mu muziki.

Mu gihe yamaze i Paris yakoranye n’abahanzi bakomeye barimo umukobwa witwa Chloe Lacan n’itsinda rya Electro Bamak ryo muri Mali.
TANGA IGITEKEREZO