00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Producer Rama kwelly yirukanwe muri Ray Music studio

Yanditswe na

Ally Muhawe

Kuya 18 June 2012 saa 06:59
Yasuwe :

Ku munsi wo ku ya 13 Kamena 2012 ni ho Producer Rama Kwelly wakoreraga muri studio “Ray Music” yahagaritswe na nyirayo witwa Rugema Paul umenyerewe ku mazina y’akazi nka Producer Ray P.
Ray P yemeza ko yirukanye Rama Kwelly amuziza imyitwarire ye itari myiza yaje no gutuma batongana bikabije mu ijoro ry’iya 12 ryashyiraga iya 13 Kamena 2012 yamwirukaniyemo.
Aganira na IGIHE muri weekend ishize, Ray P yagize ati: “Rama Kwelly nahisemo kumuhagarika kuko nabonaga njye nawe tudahuza kandi (…)

Ku munsi wo ku ya 13 Kamena 2012 ni ho Producer Rama Kwelly wakoreraga muri studio “Ray Music” yahagaritswe na nyirayo witwa Rugema Paul umenyerewe ku mazina y’akazi nka Producer Ray P.

Ray P yemeza ko yirukanye Rama Kwelly amuziza imyitwarire ye itari myiza yaje no gutuma batongana bikabije mu ijoro ry’iya 12 ryashyiraga iya 13 Kamena 2012 yamwirukaniyemo.

Aganira na IGIHE muri weekend ishize, Ray P yagize ati: “Rama Kwelly nahisemo kumuhagarika kuko nabonaga njye nawe tudahuza kandi anyicira akazi. Hari abakiriya ba studio yatangiranaga na bo projects (imishinga) ntazirangize maze bikaba ngombwa ko ari njye uzirangiriza.”

Uretse ibyo kandi Ray P, yanavuze ko atamwubahaga kuko ngo atanatinyaga kugenda avuga ko Ray P ari umukozi we ndetse ko n’ibikoresho bya studio byose ari ibye.

Rama Kwelly abazwa na IGIHE niba koko yarahagaritswe nk’uko Ray P abivuga, yasubije ko ari byo koko atagikorera muri Ray Music ahubwo ko ari gushaka indi studio azakoreramo.

Naho ibyo kuba yarajyaga yiyitirira studio, Rama Kwelly yatangarije IGIHE ko bimwe mu bikoresho byari biyirimo ari byo speakers ebyiri, Micro-phones ebyiri n’intebe zo muri studio byari ibya studio yita iyabo (we na Producer Bizab) ari yo TFP (The Future Production) yakoreraga muri iyo nzu ubu ikorerwamo na Ray Music. Gusa ngo yirukanwa yajyanye n’ibikoresho bya TFP, asigamo bike kubera umwenda w’umusoro Ray P yishyuriye TFP.

Ibikoresho Rama Kweli yatwaye Ray P yahise abisimbuza ibindi avuga ko yari asanzwe atunze mu rugo iwe, ubu studio ye ikaba ikora kandi ifite hafi y’ibikoresho nkenerwa byose.

Ray P ni producer (utunganya muzika) umaze igihe kitari gito muri akora ako kazi kuko uretse kuba yaracurangiraga korali kera akiri muto, yaninjiye mu mwuga wo gutunganya muzika mu mwaka wa 2004 aho yakoreraga muri studio AMNET yari iya Emile, gusa mu mwaka wa 2008 yaje kwerekeza mu gihugu cya Uganda aho yakoreye muri studio “No End Entertainment” kugeza mu mpera z’umwaka wa 2011 ubwo yagarukaga mu Rwanda.

Kuva aho agarukiye mu Rwanda, amaze gukora indirimbo nyinshi zamenyekanye zirimo indirimbo “Igifu”, “Urupfu”, “Ikariso y’icyuma” n’izindi za Ama G The Black; indirimbo “Uri final” ya Young Grace; “Umukobwa” ya Tuff Gangs n’izindi nyinshi.

Producer Rama Kwelly na we amaze igihe muri muzika, ahanini yakoreraga muri TFP ya Bizab. Nk’imwe mu ndirimbo yakoze yamenyekanye ni iyitwa “Ntaruhuka” ya P Fla.

Ray Music ubu isigayemo Producer Ray P na Producer Junior Multisystem uzwi cyane mu Rwanda kubera ibihangano byinshi amaze gukora byamenyekanye bikanakundwa.

Ray Music Studio ikorera imbere y’umurenge wa Rwezamenyo ho mu Karere ka Nyarugenge hafi y’ikigo cy’imyidagaduro kizwi ku izina “Rafiki”.


Kwamamaza

Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru ziheruka - Amakuru

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .