Kuko album batangiranye yose iri mu njyana ya Afrobeat kandi ikaba yaratangiwe na Producer Lick Lick, umuhanzi R. Tuty yahisemo ko mu kwezi kumwe azatega indege akava mu Bubiligi akajya muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gusangayo Producer Lick Lick ngo barangizanye umushinga wa album ye ya gatatu.
Mu kiganiro uyu muhanzi usanzwe ukorera mu Bubiligi yagiranye n’umunyamakuru wa IGIHE.com binyuze kuri Facebook, R. Tuty yavuze ko bivunanye ariko ko ari yo nzira yonyine abona izamufasha kurangiza neza album ye yise ‘Agacu’. Yagize ati:”Mu kwezi gutaha nzajya muri Texas. Niwe twatangiranye ino album, ni byiza ko twayirangizanya, biraruhije ariko nta kundi”.
Uyu muhanzi ariko yongeraho ko imwe mu zindi mpamvu nyamukuru zatumye ahitamo kuzajya kureba Lick Lick ari uko hari ibitaramo ateganya kuzamurikamo iyi album mu Bubiligi yari yarateguye ko bizaba mu kwezi kwa Gatandatu. Akavuga rero ko ibyo bitaramo atifuza ko hari imbogamizi yatuma bitaba, iturutse ku kutarangira vuba kwa album.
Anavuga kandi ko yifuza gusohora album nziza kandi ko asanga Lick Lick ari we Producer mwiza wenyine bashobora kuyirangizanya.
Gusa R. Tuty, ufite umufasha mu Rwanda, avuga ko hari zimwe mu ndirimbo bari barimo gukorana na Producer Lick Lick kuri telefone zigiye kurangira (‘Kizunguzungu’ na ’Impumeko’). Akavuga ariko ko ibyo bitamunyura ariyo mpamvu mu kwezi kumwe ashaka kujya muri Texas kwisangirayo Lick Lick bakarangizanya indirimbo batangiranye.
Mu minsi mike ishize, uyu muhanzi yatangarije IGIHE.com ko kuba Lick Lick yaragiye hanze abona hari byinshi bigiye gusenyuka mu muziki Nyarwanda.
Iyi album igiye gutuma R. Tuty ava mu Bubiligi akajya muri Amerika izamurikirwa Abanyarwanda mu mezi y’Ukwakira n’Ugushyingo uyu muhanzi yaraje mu Rwanda nk’uko yabitangarije IGIHE.com.
Lick Lick aho ari muri Amerika yakomeje gutunganya indirimbo, aho aheruka gusohora iyo yise Wantwaye Umutima yasubiyemo yakoreye Uncle Austin na K8 Kavuyo ndetse n’iyitwa ‘Ni Njyewe’ yakoreye umuhanzi Meddy.
Umva hano indirimbo Agacu ya R. Tuty izitirirwa album (yakozwe na Lick Lick)
TANGA IGITEKEREZO