Mu myaka 3, umuhanzi Nikuze Alain Thierry uzwi cyane ku izina rya R-Tuty ukorera ahanini ubuhanzi bwe mu gihugu cy’u Bubiligi agiye gushyira hanze album 3.
Izo ni Idini y’Ifaranga yasohoye muri Gicurasi 2010, Utuvugirizo yasohoye muri Nyakanga 2011; na Agacu ateganya kuzamurikira abakunzi be muri uyu mwaka wa 2012.
Mu kiganiro n’uyu muhanzi (hifashishijwe urubuga rwa Facebook), R-Tuty avuga ko iyi album ye ya 3 izaba iriho indirimbo nka ’Agacu’, ’Best Love’, ’Akageso’, ’Impumeko’, ’Savana’, ’Santimento’, ’Gihamya’ n’izindi. Zimwe muri izi ndirimbo akaba yaragiye azikorera mu Rwanda mu ngendo aheruka kuhakorera.
R-Tuty yagiye akora ibitaramo bitandukanye mu Bubiligi aho abarizwa. Hari n’ibindi bitaramo yakoreye mu Rwanda mu rwego rwo kumurika izi album ze by’umwihariko ibyo yagiye yitirira zimwe mu ndirimbo ziri kuri album ye ya 3 nk’iyitwa ‘Best Love’.
Uretse ubuhanzi, R-Tuty w’imyaka 27 ni umukinnyi w’umupira w’amaguru, akaba ari nabyo ari kwiga mu Bubiligi. Azwi cyane kuba yarakinnye mu makipe ya Kiyovu na Muhanga.
Ubwo aheruka kuza mu Rwanda mu Kuboza 2011, uyu muhanzi yashyingiranywe na Fabiola Niyotugira, babyaranye umwana witwa Jessy Hora.

Uyu muhanzi azwi cyane mu ndirimbo nka ‘Idini y’Ifaranga’, ‘Isezerano’, ‘Mpenzi Wangu’, ‘Inzoga Iroshya’ ziri kuri album ye ya mbere yise Idini y’Ifaranga. Azwi kandi no mu ndirimbo nka ‘Utuvugirizo’, ‘Akabando’, ‘Kurya Utabara’, ‘Iri Banga’, ‘Icyerekezo’ ziri kuri Album ye ya 2 yise Utuvugirizo.
TANGA IGITEKEREZO