00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahanzi R.Tuty na Big Fizzo barateganya guhuriza Abanyarwanda n’Abarundi bo mu Bubiligi

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 25 July 2012 saa 10:45
Yasuwe :

Umuhanzi nyarwanda R.Tuty ubarizwa mu gihugu cy’u Bubiligi ku mugabane w’u Burayi hamwe na mugenzi we w’Umurundi Big Fizzo bateguye igitaramo bazataramira Abanyarwanda n’Abarundi baba mu Bubiligi. Iki gitaramo kizaba kuwa 03 Nyakanga 2012, kibere 254 Rue Bollinks 1070 Bruxelle.
Muri iki gitaramo kwinjira bizaba ari 10 Euros na 15 Euros VIP hazaba harimo aba Djs nka Dj Yves, Dj Olvis, Dj Save na Dj Ems.
Agnira na IGIHE, umuhanzi R.Tuty avuga ko yahuye na Big Fizzo agasanga uyu muhanzi (…)

Umuhanzi nyarwanda R.Tuty ubarizwa mu gihugu cy’u Bubiligi ku mugabane w’u Burayi hamwe na mugenzi we w’Umurundi Big Fizzo bateguye igitaramo bazataramira Abanyarwanda n’Abarundi baba mu Bubiligi. Iki gitaramo kizaba kuwa 03 Nyakanga 2012, kibere 254 Rue Bollinks 1070 Bruxelle.

Muri iki gitaramo kwinjira bizaba ari 10 Euros na 15 Euros VIP hazaba harimo aba Djs nka Dj Yves, Dj Olvis, Dj Save na Dj Ems.

Agnira na IGIHE, umuhanzi R.Tuty avuga ko yahuye na Big Fizzo agasanga uyu muhanzi yari asanzwe azi indirimbo ze ebyiri “Idini y’Ifaranga” na “Best Love” kandi azikundakandi azikunda. Avuga ko bahise biyemeza gutegurana igitaramo ndetse no kuzakorana indirimbo nshya bafatanije.

R.Tuty yagize ati:”Fariouz (Fizzo) ni inshuti yanjye twamenyaniye hano Bruxelles nsanga yari azi indirimbo zanjye zimwe nka "Idini y’Ifaranga" na "Best Love", kandi azikunda. Twateguye ibi bitaramo njyewe na Fizzo mu guhuza abanyarwanda n’Abarundi batuye hano mu buryo bw’imyidagaduro”.

Gusa R.Tuty avuga ko nawe yari asanzwe azi uyu muhanzi Big Fizzo by’umwihariko anakunda indirimbo ze nka “Chako Nini” na “Urukumbuzi”.

Uyu muhanzi uteganya kuza mu Rwanda mu Kwakira, azanywe no kurangiza indirimbo zizaba zigize Album ye ya kane zivuga zibanda kuz’Amahoro n’Ubwiyunge, avuga ko ari gutegura kuzitabira kimwe mu bitaramo bikomeye bibera mu Bubiligi hazwi ku izina rya “Muri Twishimishe”

R.Tuty avuga ko mu gutegura ibi bitaramo harimo no kumenyekansha ibihangano bye avuga ko bitaragera hose nk’uko abyifuza. Yagize ati:”Ndategura igitaramo cyo kumurikira abatuye inaha no kubagezaho ibihangano byose byanjye kuko indirimbo zanjye hari abazizi kandi bazikunda, hari aho zicurangwa ariko hari n’aho zitaragera ari nayo mpamvu ndi gutegura ibitaramo nk’ibyo.”

Umuhanzi R.Tuty na Big Fizzo mu guhuza Abanyarwanda n'Abarundi

R.Tuty anenga abategura ibitaramo anabagenera ubutumwa…

R.Tuty arateganya gutangira gufata amashusho ya filime ye yitwa “Rwanda rw’Ejo”. Uyu muhanzi ariko aranenga cyane benshi mu Banyarwanda abategura ibitaramo bo ku muagabane w’u Burayi avuga ko hari ubwo babanza kugaragaza ivanguramoko.

Aba bategura ibitaramo avuga ko abagenera ubutumwa bugira butu:”Njye ndabamenyesha ko ndi Umunyarwanda utaravukiye mu ivangura iryo ariryo ryose n’amacakubiri ayo ari yo yose kandi ko umuziki nkora ndi ku giti cyanjye yaba guhanga (kwandika indirimbo; kwishyura studio n’ibindi byose bijyanye n’impano yanjye.)
Impanga ibyo mbona mu buzima bwa buri munsi uwo ari we wese bizanyura ni karibu, naho uwo bitazanyura abahanzi ni benshi.

Gusa ntihazagire unyitiranya ngo amvuge uko ntari cyangwa ngo amfate nkuko ntari. Umuziki sinyutegerejemo ubukire mfite ubundi buzima bwanjye bumbeshejeho kandi impano yanjye siyo kuryamira cyangwa kwicarira ngo ikunde izime yibagirane.

Ano mahanga agira indimi nyinshi ndetse bakagira n’abasemuzi b’ibinyoma: indirimbo yasohoka bakihutira kumenya nyirayo, Akarere avukamo, ubwoko bwe ndetse n’ibindi ntazi kugirango bakunde bumve indirimbo ye; bamenye ibitaramo bamutumiramo cyangwa bakunde baze mubitaramo bye.”

Umva indirimbo Akageso ya R.Tuty



KANDA HANO USHOBORE KUMVA
  Akageso By R. Tuty

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .