Queen Cha asohoye iyi ndirimbo yise ‘Alone’ nyuma y’iminsi itatu atandukanye na Dj Cox bakundanye imyaka igera kuri itandatu.
Uteze ugutwi neza ukumva buri jambo muri agize iyi ndirimbo wumva neza ko uyu mukobwa aba avuga ibibazo byiganjemo akababaro umwe mu bakundana ahura nako iyo ahemukiwe n’uwo yakunze.
Iyi ndirimbo ikiri muri Studio aho Producer Junior yayitunganyirije, uwayumvaga wese ikiri umushinga yahita abwira Queen Cha ko ‘ibyo aririmba ari agahinda yasigaranye nyuma yo gutandukana n’umukunzi we.
Queen Cha iyo umubajije niba koko amagambo agize iyi ndirimbo ashushanya agahinda yagiriye mu rukundo, ahita agushwishuriza akakubwira ko ‘ari ibisanzwe’.
Muri iyi ndirimbo, uyu mukobwa aterura agira ati:
– Ko ngukunda ntako ntagira, ko ntacyo ntakoze ngo wishime
– Urenzaho ujya mu bandi kandi ugenda nta na kimwe wamburanye
– Bitangira waje udasanzwe, uwo munsi wanjye wawuhumuje umubavu
– Umubiri wanjye wawutakaga imitoma, ubuzima bwanjye ubuhindura ibyishimo
– Bidaciye kabiri urirara, ujya mu bandi udasize n’inshuti zanjye
– Ntacyo ntabonye mu rukundo, niba ari ukubabara narababaye
– Ese ni iki uba ubona utabona aha?
– Ese ubabwira ko ari ubuzima bwawe,
– Ko ari abakobwa b’ibitangaza,ko basa na bike
– Amwe mu magambo wambwiraga…
– Naragukunze niva inyuma, nirengagiza abambuzaga,ntitaye ku byo bavuga
– Ntacyo ntabonye mu rukundo, niba ari ukubabara narababaye…..

Nubwo abumvise iyi ndirimbo bahamya ko uyu mukobwa yaririmbye agahinda yatewe n’umukunzi we avuga uburyo yagiye amuca inyuma akigira mu zindi nkumi n’ibindi bibazo byose bagiranye mu rukundo, Queen Cha we avuga ko ari inkuru isanzwe yavanye ahandi arayiririmba.
Ati “Ntabwo ibyo ndirimba ari inkuru mpamo, ntabwo ari byo. Ni histoire numvise ahandi ndayiririmba ntaho bihuriye n’ibyanjye na Cox [uwo bahoze bakunda].”
TANGA IGITEKEREZO