00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uruhuri rw’ibibazo bya Miss Rwanda rugiye kuvugutirwa umuti

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 23 August 2014 saa 11:09
Yasuwe :

Ibikorwa by’itorwa rya Nyampinga w’u Rwanda n’ibibazo abegukanye uyu mwanya bakunze guhura nabyo bigiye gushakirwa umuti mu maguru mashya uzatera impinduka nshya mu mibereho, hiyongereyeho no guserukira igihugu mu marushanwa mpuzamahanga.
Mu bibazo bikomeye byagejejwe kuri Minisitiri Habineza Joseph akimara kugaruka muri Minisiteri y’Umuco na Siporo harimo uburyo Miss Rwanda atorwa, ibibazo ahura nabyo mu mibereho ye n’inshingano aba afite nyuma yo kwegukana ikamba.
By’umwihariko kuba (…)

By’umwihariko kuba Miss Rwanda amara gutorwa ntakurikiranwe uko bikwiye no kuba atitabira amarushanwa mpuzamahanga nabyo bigiye kubonerwa umuti.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Minisitiri Habineza yemeje ko ibibazo Miss Rwanda yahuye nabyo yabibonye kenshi mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, gusa ngo bigiye gukemuka.

Ati “Nigeze gusoma kuri Igihe.com no mu bindi binyamakuru ko Miss afite ibibazo by’aho abarizwa, abashinzwe management ye, abamwitaho[…] Ibi ni ibintu mbona tuzaganira. Ariko na none, ahandi bikorwa n’abantu bigenga kandi hari abaterankunga. Niyo cyo cyerekezo tugomba gufata”

Gutora , kwita ku buzima bwa Nyampinga w’igihugu no gukurikirana imibereho ye, Minisitiri Habineza avuga ko mu bindi bihugu yasanze bikorwa n’ibigo byigenga. Nk’uko mu bindi bihugu ndetse bakanakora amarushanwa y’abakobwa bahiga abandi mu byiciro bitandukanye gusa mu Rwanda hatorwa Miss Rwanda gusa.

Miss Rwanda 2014 kimwe mu bibazo by'ingutu yahuye na cyo ni iyi modoka ishaje yahawe.

Ati “Hano dutora Miss Rwanda ariko nko muri Nigeria bafite amarushanwa ya Most beautiful girl of Nigeria , Miss Nigeria, bafite amarushanwa menshi. Ikintu tugomba gukora ni ukureba abantu bose buzuye aha ngaha bafite campanies, tukareba uburyo twakora icyo gikorwa cyo gutora Miss neza akazajya ajya no guhagararira u Rwanda.”

Gutora Miss Rwanda bigiye kujya bikorwa neza hirindwa ibibazo

Kugeza ubu, Miss Rwanda yamaze kubona manager hanze ugomba kumwitaho.

Minisitiri Habineza ati “Ibyo kujya hanze, namaze kumubonera manager rwose, hari abantu bambwiye ko bashaka kumu managing.”

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .