Akimara guhabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, Queen Cha yakoze ibirori yishimana n’inshuti ze zirimo abahanzi. Mu mpano yahawe zitangaje, harimo iya Senderi wamwereye kuzamusohokana muri Serena Hotel.
Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Queen Cha yahawe impamyabumenyi ya Kaminuza yishimana n’umuryango we gusa nyuma yaje gukorera i Gikondo ibindi birori byabaye mu ijoro ryo kuwa Gatandatu. Byitabiriwe na bamwe mu banyamakuru n’abahanzi bagenzi be barimo Urban Boyz, Paccy, Senderi International Hit, Samusure, Uncle Austin n’abandi.
Mu mpano uyu muhanzikazi yahawe, iyatangaje benshi ni iyatanzwe na Senderi wafashe ijambo akavuga ko nta kintu cyiza kurusha ibindi yakorera Queen Cha uretse kumusengera nyuma akamusohokana muri Serena Hotel akarya ananywa icyo ashaka.

Ku ruhande rwa Queen Cha ngo yashimishijwe cyane n’impano ya Senderi ndetse ngo yiteguye kuzayakirana yombi.
Ati “Senderi yaranshimishije cyane. Impano bampaye ni nyinshi kandi zaranshimishije, ariko iya Senderi iratangaje. Yanyemereye kunsohokana muri Serena Hotel nyuma y’itariki 30 z’ukwa munani Guma Guma imaze gutangwa”
Nyuma yo kurangiza Kaminuza, Queen Cha yashimiye buri wese wamufashije mu rugendo rwe rwose kuva mu mashuri abanza kugeza ubu.


Queen Cha ati “Mbere ya byose ndashima Imana yampaye amahirwe yo kurangiza kaminuza. Ndashimira Papa wanjye wambaye hafi n’umumuryango wanjye muri rusange. Sinabura gushimira abarimu bose banyigishije kuva ndi muto ndetse n’inshuti zanjye zose,haba izo nungukiye ku ishuri n’ahandi.”

Uyu mukobwa kandi ngo agiye gushyira ingufu cyane mu muziki we ndetse ngo anakore uko ashoboye yige icyiciro cya gatatu cya kaminuza.
Ati, “Urugendo rwari rurerure ariko ndashimira inshuti zanjye twiganaga ko twashyize hamwe tukaba dusoje urugamba neza. Ntabwo amashuri agarukira kuri License ahubwo arakomeza. Ndizera ko Imana izambashisha gukomeza n’ayandi. Gusa kugeza ubu ikindi ku mutima ni ugukora umuziki ntakureba ku ruhande”









TANGA IGITEKEREZO