00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Queen Cha yigaramye abamushinja kugura abafana yishakira igikundiro

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 17 March 2015 saa 11:22
Yasuwe :

Abakunzi b’umuhanzi Queen Cha bazwi nk’Ibikomangoma barahakana bivuye inyuma amakuru avugwa ko bishyuwe kugira ngo baze gushyigikira uyu muhanzi ubwo hatorwaga abahanzi 10 bazahatanira PGGSS ya 5.

Kuwa Gatandatu tariki 8 Werurwe ubwo hatorwaga abahanzi 10 bazitabiri irushanwa rya PGGSS, Queen Cha ni umwe mu bahanzi bari bashyigikiwe ndetse ubona abafana bakoze iyo bwabaga kugira ngo bagaragaze ko bari kumwe ariko ntiyabasha kubona amahirwe yo gukomeza.

Nyuma y’aho aburiye amahirwe yo gukomeza byatangiye kuvugwa ko abafana ba Queen Cha ‘Ibikomangoma’ baba barishyuwe kugira ngo bamushyigikire nubwo byabaye impfabusa.

Abafana be bahuriye mu itsinda Queen Cha Fans bahagurukiye kwamagana ayo makuru bavuga ko gufana bidasaba amafaranga ahubwo bisaba urukundo kandi urwo bafitiye uyu muhanzi wabo bakunda nta cyarugura.

Agaba Emmanuel umwe mu bafana yagize ati, “Twe nk’ibikomangoma byaratubabaje cyane kumva abantu bavuga ngo twishyuwe amafaranga kugira ngo dufana Queen kandi tumaze imyaka itatu tumuherekeza mu birori byose agiyemo”.

Mugenzi we Uwiyera Alliance yungamo ati, “Ni ukubangamira uburenganzira bw’abafana ndetse n’umuhanzi kuko byinshi mu bitangazamakuru byabivuze bitanatubajije”.

Aba bafana ba Queen Cha bahagarariye abandi bemeza ko ibitangazamakuru byatangaje aya makuru byarengereye ndetse bashimangira ko ibintu byose bakorera Queen Cha nta ruhare na rutoya aba yabigizemo.

Mu kiganiro na IGIHE Queen Cha nawe yamaganye ayo makuru ndetse avuga ko abafana be ari tsinda rihari rimuhora inyuma ndetse rinamuha imbaraga zo gukora.

Yagize ati, “Abatangaje ayo makuru sinzi aho bayakuye kuko Ibikomangoma birahari ibintu byose bakora nibo babikora nta ruhare na mba mbigiramo ninabyo bintera imbaraga zo gukomeza gukora umuziki”.

Yasobanuye ko imbaraga z’Ibikomangoma ari zo zimuha ingufu muri muzika ndetse nyuma yo kubura amahirwe yo gukomeza muri PGGSS ya 5 ateganya gukora byinshi bizamuhesha amahirwe umwaka utaha.

Ati, “Nyuma yo kubura amahirwe yo gukomeza muri PGGSS ya 5 ntabwo nacitse integer kuko ubundi ndi mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo nshya ndetse hari n’ibindi byinshi ntegurira abakunzi banjye”.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .