Queen Cha akaba yatangiye kwagurira ibikorwa bye mu bihugu bituranyi nk’imwe mu ntego yari yihaye uyu mwaka ndetse akaba ateganya gukomeza gukorana na Producer Washington ndetse ngo yishimye ubuhanga bwe.
Yagize ati, “Washington ni umuhanga, narishimye gukorana na we kandi hari n’indi mishinga tuzakomeza gukorana. Ku ikubitiro twakoranye indirimbo ‘Queen of Queens’ ntekereza ko abafana banjye bazayishimira dore ko n’amashusho yayo yamaze gusohoka”.
Uyu mukobwa ufitanye isano rya hafi na Safi Madiba,yavuze ko amaze iminsi ashyira ku murongo myinshi mu mishinga ateganya gukora ngo azayigeze ku bafana be itunganye kandi inoze ku buryo bazabyishimira.

Igitekerezo cyo gukorana na Producer Washington ,Queen Cha ahamya ko kitazamupfira ubusa kuko yiteze kubibyaza umusaruro ufatika.
Yagize ati, “Washington ni umuhanga yakoranye n’abahanzi bakomeye ndetse n’abo mu Rwanda, kuba nshoboye gukorana na we nanjye nzabibyaza umusaruro kandi bizamfasha kumenyekana muri Uganda ndetse n’ahandi”.

Nyuma y’indirimbo ‘Queen of Queens’ ashyiriye hanze amashusho, Queen Cha arizeza abafana be ko atazongera kubatenguha kuko ubu ahagurukanye imbaraga.
TANGA IGITEKEREZO