00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Queen Cha yasubitse umuziki kubera uburwayi

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 8 December 2015 saa 10:38
Yasuwe :

Mugemana Yvonne uzwi nka Queen Cha yahagaritse ibikorwa bijyanye na muzika kubera Malariya yamuhejeje mu buriri kuva mu mpera z’icyumweru gishize.

Uyu muhanzi uherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Alone’, yafashwe n’ubu burwayi kuwa Kane w’icyumweru gishize.

Yabanje kwihangana ndetse akajya mu kazi akeka ko indwara iza koroha gusa byageze kuwa Gatandatu atakibasha kwegura umutwe kubera Malariya yari yamuzahaje.

Queen Cha yajyanwe kwa muganga kuwa Gatandatu tariki ya 5 Ukuboza 2015, nyuma yo gukorerwa ibizamini abaganga basanga arwaye malariya ivanze n’umunaniro bityo bamutegeka gufata imiti n’ikiruhuko akabona gusubukura ibikorwa bya muzika.

Ati “Nafashwe kuwa Kane, nabanje kumva ari ibintu byoroshye nkihangana ariko byageze kuwa Gatandatu naremba bikomeye […] basanze ndwaye malariya.”

Yongeyeho ko yahagaritse ibikorwa byose yari afite muri iyi minsi harimo n’ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ‘Alone’ yari igiye gukorwa na Producer Meddy Saleh.

Ati “Ubu ibikorwa byose nabihagaritse, nari ngiye gukora shooting [gufata amashusho] ya Alone ariko nabihagaritse. Bansabye kuruhuka neza nkaba ndetse akazi, nanjye ndumva nta ntege mfite. Nzakomeza iby’umuziki ninkira neza.”

Kubera malariya Queen Cha yabaye asubitse ibikorwa bya muzika

Queen Cha arwariye iwabo mu rugo i Gikondo mu Karere ka Kicukiro. Afashwe n’ubu burwayi nyuma y’iminsi mike atandukanye n’umukunzi we Dj Cox ari na we bivugwa ko yahimbiye iyi ndirimbo ikubiyemo agahinda yasigaranye nyuma y’itandukana ryabo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .