00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Queen Cha yasohoye video ikomoza ku gahinda yasigiwe n’umusore bakundanye

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 24 June 2016 saa 12:02
Yasuwe :

Mugemana Yvonne [Queen Cha] yasohoye amashusho y’indirimbo yiganjemo amagambo irimo ubutumwa buvuga uburyo benshi bajya mu rukundo bakiyegurira abo bakunda bikarangira basigiwe agahinda.

Queen Cha yahimbye iyi ndirimbo yise ‘Alone’ nyuma y’iminsi itatu atandukanye na Dj Cox bakundanye imyaka igera kuri itandatu. Amashusho y’iyi ndirimbo abara inkuru isa n’ishimangira ibyavuzwe ko yayihimbiye umukunzi we.

Yavuze ko yayiririmbye akuye inganzo ku byo abona mu rukundo gusa ngo ntiyashakaga kuvuga Dj Cox. Ati “Ntabwo ari we navugaga, abantu baketse ko ari we ndirimba. Ntabwo namuririmbye, gutandukana bibaho.”

Uteze ugutwi neza ukumva buri jambo muri agize iyi ndirimbo wumva neza ko uyu mukobwa aba avuga ibibazo byiganjemo akababaro umwe mu bakundana ahura nako iyo ahemukiwe n’uwo yakunze.

Iyi ndirimbo ikiri muri Studio aho Producer Junior yayitunganyirije, uwayumvaga wese ikiri umushinga yahita abwira Queen Cha ko ‘ibyo aririmba ari agahinda yasigaranye nyuma yo gutandukana na Dj Cox’.

Queen Cha iyo umubajije niba koko amagambo agize iyi ndirimbo ashushanya agahinda yagiriye mu rukundo, ahita agushwishuriza akakubwira ko ‘ari ibisanzwe’.

Yagize ati “Ngisohora audio itangazamakuru ryarabimbajije, ntabwo ari ukuri. Abantu bose niko bavuga ariko ukuri kwanjye ni uko atari byo.”

Abumvise iyi ndirimbo bahamya ko uyu mukobwa yaririmbye agahinda yatewe na Dj Cox avuga uburyo yagiye amuca inyuma akigira mu zindi nkumi n’ibindi bibazo byose bagiranye mu rukundo, Queen Cha agahakana vuga ko ari inkuru isanzwe yavanye ahandi arayiririmba.

Nta wundi mukunzi Queen Cha arabona ndetse ngo ahugiye mu kwiteza imbere no kwita ku muziki we ku buryo atakibona umwanya wo gukururana n’abasore. Yavuze ko bidatinze azahita ashyira hanze indirimbo nshya yakoreye kwa Producer Pastor P.

Aidan wahoze aririmbana na Dj Pius ni we yakoresheje muri iyi ndirimbo
Queen Cha na Dj Cox bakundanye imyaka igera kuri itandatu batandukana mu Gushyingo 2015

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .