Umuhanzi Queen Cha yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya “Icyaha Ndacyemera” yaherukaga gusohora mu majwi.

Iyi ndirimbo yanditswe na Queen Cha afatanyije na Kamichi.
Muri aya mashusho Queen Cha, ubarizwa muri Label y’Ibisumizi Records iyoborwa na Riderman, agaragaza ibyo aba ari aririmba muri iyi ndirimbo yumvikanisha inkuru y’umukobwa uba usaba imbabazi umukunzi we aba yaraciye inyuma.
Umva ikiganiro Queen Cha yagiranye na IGIHE:

Aganira na IGIHE, Queen Cha yijeje abafana be ko azakomeza kubaha ibihangano byiza kuko umuziki kuri we ari impano. Ati “Umuziki ndawukunda cyane, nywukora kuko nywukunda kandi ndawushoboye”.
Queen Cha yabwiye IGIHE ko muri iyi minsi ateganya no gushyira hanze amashusho y’indirimbo yise “Rugari” aheruka gukorana na Ama-G The Black.
Reba amashusho ya "Icyaha Ndacyemera" ya Queen Cha:
TANGA IGITEKEREZO