Mugemana Yvonne uzwi cyane mu muziki mu Rwanda ku izina rya Queen Cha, yahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza.
Uyu muhanzi yigaga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye. Yize mu ishami ry’ubuhinzi, agashami k’ibinyabuzima no kubibungabunga ‘Zoology and conservation’. Nyuma yo guhabwa impamyabumenyi, Queen Cha yihaye intego yo gukora cyane ku buryo umuziki we uzava ku rwego wari uriho akiri mu ishuri ukagera kure.

Queen Cha uherutse gushyira hanze amashusho y’indirimbo ‘Kizimyamwoto’ afatanyije na mubyara we Safi Madiba, ngo hari indi mishinga y’indirimbo nshya azashyira hanze mu minsi mike iri imbere.
Ati, “Abafana banjye nababwira ko mfite imishinga mishya kandi izabashimisha. Nkirangiza guhabwa impamyabumenyi nzakora cyane kurushaho. Ntabwo nzabatenguha ubu ndahari kandi ingufu ni zose”
KIZIMYAMWOTO YA QUEEN CHA NA SAFI:
Nyuma yo kurangiza amasomo, ngo Queen Cha yizeye ko azashyira imbaraga cyane mu muziki dore ko mu myaka ine ishize yahuraga n’imbogamizi zirimo amasomo zatumaga adakurikirana ubuhanzi bwe uko bikwiye.

TANGA IGITEKEREZO