Queen Cha uherutse gutandukana na Dj Cox bakundanaga, yavuze ko ikintu cy’ibanze umusore wese wifuza gukundana n’umukobwa w’umuririmbyi akwiye kumenya ‘ari ukwakira akazi abamo, akihanganira ko kutamubona igihe yagiye mu kazi nko mu masaha akuze y’ijoro’.
Yagize ati “Abakobwa cyane cyane abaririmba benshi usanga babafata nk’abantu bananiranye, ibirara n’izindi mvugo ubona ko zibahesha isura mbi mu muryango ariko mu by’ukuri siko biba bimaze. Ni abakobwa nk’abandi, bitwara nk’abandi, nta kibi bakora kubera ubuhanzi, nta muntu nzi umuziki wakoresheje amakosa, byose biterwa n’imyitwarire uba usanzwe ufite.”
Uyu mukobwa uherutse gusohora indirimbo yise ‘Umunyamahirwe’ , yongeyeho ko n’abakobwa baririmba bagira urukundo kandi ko hari ingero nyinshi z’abashinze ingo zabo zigakomera.
Ati “Ntabwo ingo zisenyuka ari iz’abahanzi gusa, gusenyuka burya biterwa n’ibintu byinshi, hari igihe abantu baba badahuza mu bintu by’ingenzi mu rugo bagatandukana nyine.”
Arongera ati “Mbere ya byose iyo abantu bajya gukundana barakirana, wakira uwo mukundana ukamenya ibyiza bye byose n’ingeso agira, byose ukamenya uko ubyitwaramo […] Umusore uza gutereta umukobwa ukora umuziki , icya mbere akwiye kwakira akazi akora, ni akazi kagoye kamutwara amasaha menshi, ahanini ugasanga agakora nijoro cyane, ibyo rero hari abatabyihanganira.”
“Iyo ukunda umukobwa uzi ko ari umuhanzi nyine umenya ko ya masaha yo mu kazi uzamwihanganira akajya gushaka amafaranga.”

Yavuze ko gutandukana na Dj Cox nta ruhare na ruto iby’ubuhanzi akora byabigizemo ahubwo ngo ni ubwumvikane bwabayeho hagati ya bombi bemeza ko buri wese yaca inzira ze.
Queen Cha yanze kuvuga byeruye niba azashaka undi musore bakundana cyangwa niba yaramubonye kuko ngo ‘ahugiye cyane mu kwita icyateza imbere umuziki’.
Ateganya gushyira hanze amashusho y’indirimbo nshya aherutse gukora yise ‘Umunyamahirwe’, iri gutunganyirizwa muri Press It kwa Producer Meddy Saleh.


TANGA IGITEKEREZO