Mugemana Yvonne uzwi ku izina rya Queen Cha mu muziki, yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Kizimyamwoto’ yakoranye na mubyara we Safi Madiba.
Queen Cha ashyize hanze iyi ndirimbo habura iminsi ibiri gusa ngo ahabwe impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza aho yigaga mu ishami ry’ibinyabuzima.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE , yadutangarije ko yatinze gushyira hanze aya mashusho kubera ahanini uburyo yari agoswe n’amasomo y’umwaka wa nyuma no kubanza kurangiza igitabo.

Ati, “Video natinze kuyigeza ku bafana, byatewe n’ukuntu nari ndi mpugijwe n’amasomo no kwandika igitabo. Nyishyize hanze muri iki cyumweru nabwo mfite akazi kenshi kuko ndi kwitegura graduation izaba kuwa Kane”
Akomeza agira ati, “Abafana banjye nababwira ko mfite imishinga mishya kandi izabashimisha. Nkirangiza guhabwa impamyabumenyi nzakora cyane kurushaho. Ntabwo nzabatenguha ubu ndahari kandi ingufu ni zose”
Ku ruhande rwa Safi bayifatanyije, yavuze ko yishimiye intambwe ikomeye mubyara we ateye kuba arangije kaminuza. Yamwijeje kuzakomeza kumuba hafi mu muziki kugira ngo azamuka byisumbuyeho ndetse yigaranzure abakeba.
REBA IYI NDIRIMBO HANO:
TANGA IGITEKEREZO