Ukwezi kw’Ukuboza nikwo umuhanzi Queen Cha yihaye ngo azabe yashyize hanze Album ye ya mbere.
Aganira n’ikinyamakuru Izuba Rirashe, Queen Cha, ubusanzwe witwa Mugemana Yvonne yagize ati “Albumu yanjye nzayishyira ku mugaragaro bitarenze Ukuboza 2013.”
Queen Cha avuga ko amaze gushyira hanze indirimbo zirindwi kandi ko ateganya ko iyi Album ye izaba ifite indirimbo icumi.
Uyu muhanzi usoje umwaka wa gatatu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, naramuka abashije gushyira hanze Album ya mbere, azaba ateye intambwe kuko bizamushyira ku rutonde rw’abahanzi b’abakobwa bake bamaze gusohora Album mu Rwanda.
Icyaha Ndacyemera, indirimbo nshya ya Queen Cha:
TANGA IGITEKEREZO