Mu kiganiro na Queen Cha, yaduhamirije aya makuru y’uko murumuna we yabonetse ndetse bamaze kumugeza mu rugo. Kugeza ubu nta kibazo na kimwe baramubaza ku bijyanye n’ibura rye n’impamvu yamuteye kuva mu rugo akajya ahatazwi.
Yagize ati “Yampamagaye ejo, yampamamageje numero ntazi ambwira ko tumusanga muri Gare i Nyanza. Sinzi aho yabaga, ubu ari mu rugo ariko ntituramubaza byinshi. Twamuretse ngo abanze atuze, yumve ko ari mu rugo nta kibazo”
Mugemana Cynthia w’imyaka 18, ni murumuna wa Queen Cha bavukana kuri se Mugemana Charles. Yabuze kuva mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 7 Kamena 2015, abonetse nyuma y’uko umuryango we watanze amatangazo ahantu hatandukanye, wifashisha Polisi ndetse na benshi mu nshuti zabo bakwirakwije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bamushakisha.

Mugemana Cynthia wari warabuze, ngo nta kibazo na gito yari afite mu muryango we ndetse abana yiyiganaga na bo muri APACE babwiye umuryango wa Queen Cha ko nta kibazo na gito bigeze bamubonaho mbere y’uko abura.

Ava mu rugo yagiye nta muntu abwiye aho agiye, ndetse ngo muri icyo gitondo nta muntu wo mu muryango bavuganye. Mbere yo kubura kwe, ngo yari umwana ubanye neza n’abandi haba mu muryango we no ku ishuri aho yigaga.


TANGA IGITEKEREZO