Safi arashinja mubyara we Mugemana Yvonne uzwi mu muziki nka Queen Cha ubunebwe, kwirara no kutagira icyerekezo mu muziki ari nabyo ahanini bimudindiza ndetse agahora ari nyamugenda mu b’inyuma kandi ari umuhanga.
Queen Cha ni umwe mu bakobwa batangiranye ingufu mu muziki mu Rwanda ariko uko iminsi yagiye ishira akagenda acika intege no kutagaragaza imbaraga zihamye mu bikorwa bye. Mubyara we Safi ngo ababazwa no guhora agira inama uyu mukobwa ariko ntiyumve.
Mu kiganiro na IGIHE, Queen Cha yemeye ko agaragaza intege koko ndetse na mubyara we Safi wamwinjije mu muziki akaba ahora abimuryoza mu nama zidashira amugira. Queen Cha yemera ubunebwe ashinjwa n’umuvandimwe we Safi gusa akavuga ko impamvu nyamukuru yabiteraga ahanini ari gahunda zari zimaze iminsi zimugose.

Yagize ati, “Hari ibintu nari maze igihe nshyira ku murongo ariko ubu byarangiye niteguye kongera kwereka abafana banjye ibikorwa byiza kandi nizeye ko bazabyishimira. Mu nama Safi angira, ahora abigarukaho akanyereka nyine ko ntafite umurongo no kutagira izo mbaraga zihoraho ariko bigiye kujya mu buryo”.
Intege nke za Queen Cha mu muziki zigaragazwa n’ibikorwa bye aho kuva umwaka wa 2014 watangira kugeza ubu yakoze indirimbo imwe rukumbi yise Kizimya mwoto. Yayifatanyije na Safi bakaba barayishyize hanze muri Gashyantare 2014.
Safi agira uyu mubyara we inama zidashira bikaba iby’ubusa
Queen Cha winjiye mu muziki atewe imbaraga n’umuvandimwe Safi Niyibikora, uko yatangiye siko agikora kuko yadohotse mu buryo bugaragara. Safi ntajya yihanganira kubona Queen Cha ari inyuma mu bakobwa nyamara ari umwe mu bafite ubuhanga mu muziki bityo akamuhozaho igitutu kidashira ngo arebe ko yajya mu murongo byose bikaba iby’ubusa.
Zimwe mu nama Safi agira Queen Cha kunze kumugira mu bijyanye na muzika ni ugukora cyane no kwitwararika nk’umukobwa.
Queen Cha ati, “Nk’umuntu w’umuvandimwe angira inama mu bintu byinshi bitandukanye ariko muri muzika akunda kumbwira ko ngomba gukora , nkitwararika nk’umukobwa ndetse ko ntakwiriye gucika intege”.
Mu kiganiro IGIHE Safi na yagiranye, yavuze ko ashimishwa no kuba ahuje umwuga na mubyara we ariko akababazwa cyane n’ubunebwe bwamubayeho akarande ari nabwo butuma ahora inyuma y’abandi.

Yagize ati, “Urwego Queen Cha agezeho ntabwo ari rubi ariko rwose ni umunebwe, ndamushinja ubunebwe kuko nta ngufu ashyira mu bintu. Ni umunebwe cyane, ahora inyuma y’abandi kandi batamurusha ingufu, njyewe mwereka ibikorwa abandi bakoze akagereranya n’ibye na we akibonera ko ntacyo akora. Aheruka Kizimya mwoto twakora keraaa, ni ubunebwe bumwica”.
Safi na we si shyashya
Nubwo Queen Cha agaragaza intege nke mu muziki, na we akunda kugira Safi inama amwingingira kwitabira gahunda z’umuryango wabo, gusenga no kurangwa n’imico myiza.
Safi ati, “Nubwo nta nama angira muri muzika, amba hafi mu buzima busanzwe ndetse akunze kunkebura mu bijyanye no kwitabira gahunda z’umuryango wacu”.

Aba bahanzi bombi barakuranye ndetse bakaba bararirimbanye muri Korali zitandukanye z’Abadiventisiti b’Umunsi wa 7.
REBA HANO KIZIMYA MWOTO YA QUEEN CHA NA SAFI:
TANGA IGITEKEREZO