Rukundo Patrick uzwi cyane ku izina rya Puff-G ni umuhanzi wa RnB. Ni mwene Angelique Uwanyirigira na Marc Niyonshuti. Ntiyibuka neza itariki yavutseho ariko avuga ko nyirakuru akunda kumbwira ko yaba yaravutse kuwa 12 Mata 1991.
yatangiriye ubuhanzi bwe mu itsinda rya UTP Soldiers ryariirigizwe na MIM, Neg-G The General na Riderman.
Indirimbo yahereyeho ubuhanzi ni iyitwa ‘Winsiga’. Mbere y’iyi ndirimbo ariko yari yaririmbanye na Neg-G The General indirimbo bise ‘Ibiceri’, imwe mu zatumye we na Neg-G the General bamenyekana cyane.
Nyuma yaje gukora indirimbo nka ‘Over Ground’ari kumwe na Sajou, Umurabyo ari muri UTP Soldiers, Winsiga, ‘Uzagaruke’, ‘Muhooza’, ‘Divine’, ‘Isi ya Babiri’, ‘Nzagusangayo’, ‘Ndagukumbuye’ n’izindi.
TANGA IGITEKEREZO