Umuhanzi Prof Nigga yatangaje ko yahisemo guhindura injyana nyuma yo gusanga hari abantu, barimo abamuyobora mu kazi, batishimiye imyitwarire ye ari mu bikorwa by’ubuhanzi. Ubu akaba aririmba injyana ya RnB, aho kuririmba Hip-Hop.
Mu magambo yatangarije IGIHE.com, Prof Nigga usanzwe ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda yagize ati:”Mbazaniye indirimbo nshya yitwa "Ihurizo" ntabwo ari Hip-Hop kuko nabonye Hip-Hop ifatwa nk’iy’ibirara, reka mpindure gato ndebe ko abafana bangirira icyizere”.
Iyi ndirimbo yise “Ihurizo” avuga ko ahereyeho aririmba mu njyana ya ‘RnB’ ivuga ku bijyanye n’umusore wemera ko yateye inda umukobwa ariko adafite uburyo bwo kurera umwana yabyaye. Prof Nigga akaba ari we wenyine wumvikana muri iyi ndirimbo aririmba mu njyana ya RnB gusa.
Gusa uyu muhanzi anatunga agatoki abanyamakuru bamwe na bamwe avuga ko banga gukina ibihangano bya bamwe mu bahanzi nyarwanda kuko batabahaye amafaranga, bityo akaba ari yo mpamvu avuga ko iyi ndirimbo ye atazayitanga ku maradiyo akazayisakaza ku bundi buryo.
Yagize ati: "Ushobora ajye ayiha abandi ku buntu kuko amaradiyo amwe yiyemeje gukina inshuti, ababaha ruswa n’abo bahuje umwuga, abandi bakabapfukirana gusa igihe kizaca urubanza”.
Hambere aha, Prof Nigga akaba yaratangarije IGIHE.com ko abangamiwe cyane n’abayobora aho akora bamusaba kureka ubuhanzi bavuga ko bimutesha icyubahiro bikanagitesha kaminuza yigishamo.
Umva indirimbo ya Prof Nigga yise "Ihurizo"
TANGA IGITEKEREZO