Mu kiganiro na IGIHE, aba bahanzi bombi bavuze ko bishimiye uburyo aya mashusho yayo yasohotse ndetse bakaba bizeye ko bizarushaho gushimisha abakunzi babo bari baberekaga ko baryohewe n’iyi ndirimbo yagiye hanze kuwa Gatandatu tariki ya 2 Gicurasi 2015.
Princess Priscillah yasobanuye ko asohoye iyi ndirimbo nyuma y’uko yari amaze igihe kinini afite gahunda yo gukorana umushinga w’indirimbo na Meddy. By’akarusho iyi ndirimbo yakozwe na Producer Lick Lick mu majwi n’amashusho ari na we usanzwe ubakorera.
Nyuma y’iyi ndirimbo, haba Meddy ndetse na Priscillah, ngo bafite izindi ndirimbo nshya bifuza gushyira hanze mu minsi iri imbere mu rwego rwo gukomeza gufata neza abafana babo ari nacyo biyemeje.
Twitter: @murungisabin
TANGA IGITEKEREZO