Umuratwa Priscillah watangiye kumvikana mu muziki mu ndirimbo ‘Mbabarira’ ahagana mu mwaka wa 2009, kuva icyo gihe kugeza ubu nibwo abashije gushyira hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Icyo mbarusha’ yakoreye muri Amerika.
Nyuma y’imyaka itanu amaze mu muziki, Princess Priscillah ahamya ko iyi ndirimbo ari yo ya mbere ye bwite abashije gukorera amashusho. Izindi yagaragayemo ni ‘Bagupfusha ubusa’ yahuriyemo n’abandi bahanzi ndetse King James akaba yaramwifashishije mu mashusho y’indirimbo ‘Ndagutegereje’.
Princess Priscillah yabwiye IGIHE ko nyuma ya ‘Icyo mbarusha, izindi ndirimbo zose azajya akora zizajya zigira hanze rimwe n’amashusho yazo.
Akomeza agira ati “Imishinga mfite ni myinshi kandi ntekereza ko izanyura abantu nyuma y’igihe kinini maze ntakora. Nk’uko nari nabibabwiye, Video ya ‘Icyo mbarusha’ igeze hanze ndetse nyuma yayo nzakomeza gukora izindi zifite n’amashusho. Iyi niyo ndirimbo yanjye ya mbere nkoreye video mu gihe cyose maze mu muziki ariko hari izindi ngiye kubazanira.”
Muri iyi ndirimbo, Priscillah ngo yashatse gukebura abafite abakunzi ariko batabasha kwerura ngo babiratane nk’ikimenyetso cy’uko baba babishimiye kurusha abandi bantu ku Isi.
Ati “Iyi ndirimbo ivuga ku kuntu umuntu akubera inyangamugayo mu rukundo kugeza aho uba wumva nta wundi ukurusha umukunzi mwiza ugahora wumva uwawe ari we wa mbere abandi bakaza nyuma. Mu buzima busanzwe cyane cyane mu muco wacu ntabwo tumenyereye kurata ibyo dufite niyo waba ntawundi mutima w’ubwibone ubikoranye”
Yungamo agira ati “Mu rukundo ntekereza ko ushobora kwiratana umukunzi wawe mu buryo runaka kuko ari umugisha kugira umuntu ukunda kandi akakubera imfura ukanyurwa mu rukundo. Nyine ntubeho wigira nyoni nyinshi kandi wagakwiye kubigaragaza”
Princess Priscillah yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku itariki ya 6 Kanama 2013 aho yagiye gukomereza amasomo ye ya kaminuza. Atuye muri Leta ya California ari naho yiga.
Amwe mu mafoto agaragara muri iyi ndirimbo





Iyi ndirimbo yakozwe na Producer Lick Lick mu buryo bw’amajwi n’amashusho.
TANGA IGITEKEREZO