Phiona Mbabazi, umukobwa uherutse kwitabira Tusker Project Fame, ashobora kujya ku rutonde rw’abahanzi bakorera muri Kina Music, akaba umukobwa wa kabiri basinyishije nyuma ya Knowless.
Uyu muhanzi wari umaze iminsi ataboneka nyuma yo kuva muri Tusker, yashyize hanze indirimbo ya mbere yise ‘Winyibutsa’ yakozwe na Producer Clement ari nawe nyiri label ya Kina Music.
Kanda hano wumve Winyibutsa ya Phiona

Mu kiganiro na Producer Clement, yavuze ko bari kuganira na Phiona ariko amahirwe menshi ari uko bagirana imikoranire y’igihe kirekire akaba yaba umukobwa wa kabiri ukorana na Kina Music nyuma ya knowless.
Yagize ati “hatagize igihinduka yaba (Phiona) umukobwa wa kabiri muri Kina Music wiyongereye kuri Butera Knowless.”
Phiona ni umwe mu bahanzi bitabiriye Tusker Project fame ku nshuro ya 6, gusa ntiyabashije gutahana igihembo.
Aramutse asinye muri Kina Music yaba asanzemo Knowless, Christopher, Tom Close, na Dream Boys.
TANGA IGITEKEREZO