00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma yo kuva muri TPF6, Phiona ashobora gusanga Knowless muri Kina Music

Yanditswe na

Jean Paul Ibambe

Kuya 26 Nzeri 2014 saa 09:23
Yasuwe :

Phiona Mbabazi, umukobwa uherutse kwitabira Tusker Project Fame, ashobora kujya ku rutonde rw’abahanzi bakorera muri Kina Music, akaba umukobwa wa kabiri basinyishije nyuma ya Knowless.
Uyu muhanzi wari umaze iminsi ataboneka nyuma yo kuva muri Tusker, yashyize hanze indirimbo ya mbere yise ‘Winyibutsa’ yakozwe na Producer Clement ari nawe nyiri label ya Kina Music.
Kanda hano wumve Winyibutsa ya Phiona
Mu kiganiro na Producer Clement, yavuze ko bari kuganira na Phiona ariko amahirwe (...)

Phiona Mbabazi, umukobwa uherutse kwitabira Tusker Project Fame, ashobora kujya ku rutonde rw’abahanzi bakorera muri Kina Music, akaba umukobwa wa kabiri basinyishije nyuma ya Knowless.

Uyu muhanzi wari umaze iminsi ataboneka nyuma yo kuva muri Tusker, yashyize hanze indirimbo ya mbere yise ‘Winyibutsa’ yakozwe na Producer Clement ari nawe nyiri label ya Kina Music.

Kanda hano wumve Winyibutsa ya Phiona

Mu kiganiro na Producer Clement, yavuze ko bari kuganira na Phiona ariko amahirwe menshi ari uko bagirana imikoranire y’igihe kirekire akaba yaba umukobwa wa kabiri ukorana na Kina Music nyuma ya knowless.

Yagize ati “hatagize igihinduka yaba (Phiona) umukobwa wa kabiri muri Kina Music wiyongereye kuri Butera Knowless.”

Phiona ni umwe mu bahanzi bitabiriye Tusker Project fame ku nshuro ya 6, gusa ntiyabashije gutahana igihembo.

Aramutse asinye muri Kina Music yaba asanzemo Knowless, Christopher, Tom Close, na Dream Boys.


Kwamamaza

Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru ziheruka - Amakuru

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .