- Chorus:
- Ihangane mugenzi ibi ni iby’igihe gito.
- Wibwira Yesu ko ufite ibibazo byakunaniye,
- Ahubwo bwira Satani ko ufite uwamunesheje!
- Wicika intege Mwana w’Imana, Yesu arahari
- Ntugasubire inyuma, komera.
- Hari byinshi biduca intege igihe cyose tukiri mu iyi si,
- Ndetse kenshi na kenshi tugasubira inyuma.
- Ariko twibuke y’uko Data atwitaho,
- Ariko twibuke y’uko Data atwitaho.
- Subiza amaso inyuma urebe ibihe byahise,
- Kandi witegereze uko Imana yakurinze:
- Menya ko nta mvura igwa idahita,
- Hagarara kigabo Satani ntaguherane,
- Data akwitaho, akwitaho, akwitaho
- Data akwitaho, akwitaho, akwitaho.
KANDA HANO USHOBORE KUMVA
Ihangane By Philemon
TANGA IGITEKEREZO