00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BMCG yasinyishije umuraperi Paulin, umuhungu wa Philemon Niyomugabo

Yanditswe na

Dean Irak

Kuya 18 March 2014 saa 04:43
Yasuwe :

Umuraperi Paulin Prophete, umwana w’umuhanzi wabaye icyamamare mu Rwanda Philemon Niyomugabo, yasinye amasezerano y’imyaka itatu yo gukorana na Barick Music Creation Group yiyongera ku bahanzi Koudou, Benny Black, Angel na Babou.
Uyu muraperi ubusanzwe witwa Paulin Nshizirungu yariririmbaga injyana ya RnB ariko mu minsi ishize ubwo yasohoraga indirimbo yitwa Nshaka Gupfa atangaza ko yahinduye injyana ubu akaba ari umuraperi.
Paulin, yatangiye umuziki mu 2009 ariko n’ubu akaba atarabasha (…)

Umuraperi Paulin Prophete, umwana w’umuhanzi wabaye icyamamare mu Rwanda Philemon Niyomugabo, yasinye amasezerano y’imyaka itatu yo gukorana na Barick Music Creation Group yiyongera ku bahanzi Koudou, Benny Black, Angel na Babou.

Umuhanzi Paulin uvuga ko agiye kwibanda ku gutanga ubutumwa butamenyerewe cyane mu muziki nyarwanda. Mu ndirimbo aheruka gukora yagize ati: "Ndashaka gupfa".

Uyu muraperi ubusanzwe witwa Paulin Nshizirungu yariririmbaga injyana ya RnB ariko mu minsi ishize ubwo yasohoraga indirimbo yitwa Nshaka Gupfa atangaza ko yahinduye injyana ubu akaba ari umuraperi.

Paulin, yatangiye umuziki mu 2009 ariko n’ubu akaba atarabasha kwigaragaza cyane mu muziki nyarwanda, dore ko n’izina rye riherutse kwibazwaho na benshi ubwo hatorwaga abahanzi 15 bazajya mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star 5, aho bamwitiranyaga na NPC nawe usanzwe witwa iri zina rya Paulin.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko yari amaze igihe akorana na BMCG, ariko ko baje kumugira inama yo guhindura injyana yakoraga akajya muri Hip-Hop bagahita banamusinyisha amasezerano kugira ngo arusheho kwagura ibikorwa bye bya muzika.

“Mu gihe gishize sinagaragaye cyane kuko nari ndi muri BMCG bakinyigaho bareba niba koko twakorana ariko ejobundi basanze twakorana mu cyumweru gishize twasinyanye amasezerano y’imyaka itatu. Ubu maze gukora indirimbo eshatu za Hip-Hop. Twagiye tuganira n’abantu benshi barimo na producer Barrick bambwira ko bari kumbona neza muri Hip-Hop, ubu bamaze kunshyirira hanze amashusho y’indirimbo ya mbere yitwa Ndashaka Gupfa.”

BMCG ni studio nakoranye nayo kuva ntangiye umuziki, Barrick akora beat nziza kandi za Hip-Hop ku buryo numvise ari we twakorana kandi turanamenyeranye azi ijwi ryanjye ubu turi gutegura gushyira hanze Album yanjye ya mbere ya Hip-Hop uyu mwaka.

Avuga ko mu dushya yazanye mu muziki nyarwanda harimo amashusho meza y’ubuhanga azajya atunganyirizwa na Producer Spark G ukorera muri wo muri Holly Sky. Ikindi cy’umwihariko Paulin avuga ko azanye mu muziki nyarwanda ari ubutumwa azajya atanga mu bihangano bye n’uko azajya yiyerekana imbere y’abafana (stage performance), aho avuga ko azajya yiyerekana ku buryo butari busanzwe buzwi mu Rwanda.

Ati: “Video yanjye irimo ibintu dusanzwe tubona muri za filimi zo hanze kandi ari we wabyikoreye, ikindi ni ugutanga ubutumwa abantu badasanzwe bumva ariko bukenewe, iyo akaba ari nayo mpamvu niyongereyeho irindi zina rya Prophete bisobanuye ko nje ndi umuhanuzi. Ikindi stage zanjye zitandukanye cyane cyane n’ibyo abantu bamenyereye kuko ubu natangiye kubitegura.”

Reba ’Ndashaka gupfa’:


Kwamamaza

Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru ziheruka - Amakuru

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .