Mbere ho amasaha make ngo ngo hamenyekane uwegukanye irushanwa rya Tusker Project Fame 6, Umunyarwanda Patrick Nyamitali n’Umunyakenyakazi Nyambura basezerewe mu irushanwa kuwa Gatandatu.
Byatunguye benshi kuko byari byitezwe ko hasezererwa umwe ariko abakemurampaka batangaje ko babiri berekwa umuryango.
Patrick niwe Abanyarwanda bari batezeho amahirwe dore ko hirya no hino mu bashishikarizwaga kumutora ngo yegukane miliyoni 6 z’Amashikingi ya Kenya ariko amahirwe ntiyamusekeye nubwo abakemurampaka bamushimaga ko ari umuhanga mu kuririmba.

Umunyakenyakazi Nyambura nawe yashyizwe kenshi mu bashobora kwirukanwa ariko akarusimbuka, ariko ijoro ryo kuwa Gatandatu nturyamuhiriye.

Biteganyijwe ko irushanwa rya Tusker Project Fame 6 risozwa kuri iki Cyumweru ahaza kumenyekana uwegukanye miliyoni 5 z’Amashilingi ya Kenya hagati ya Amos&Josh (Kenya), Hisia (Tanzania), Hope (Burundi) na Daisy (Uganda).
TANGA IGITEKEREZO