Nyuma yo gusezererwa mu irushanwa rya Tusker Project fame 6 benshi bavugaga ko Patrick yaba yaracitse intege akaba ariyo mpamvu atari kwigaragaza mu bikorwa bya muzika, gusa we avugako adasinziriye nk’uko bivugwa ndetse ko hari byinshi ateganya gukora muri uyu mwaka.
Bikunze kuvugwa ko abahanzi bajya mu marushanwa ya Tusker Project Fame iyo arangiye batongera gukora cyangwa se ngo bigaragaze mu muziki kandi baba baragiye ngo bongererwe ubumenyi mu muziki, ibi bikaba byari bimaze no kugaragara kuri Patrick Nyamitari wavuzwe cyane mu itanganzamakuru yari ari mu irushanwa rya Tusker Project Fame 6.

IGIHE, iganira n’umujyanama wa Patrick, yavuze ko impamvu atari yagira icyo agaragaza nyuma yo kuva muri ariya marushanwa atari uko yacitse intege ahubwo ko hari byinshi bari gutegura harimo igitaramo bategura muri iyi minsi ndetse no kumurika album ye ya kabiri.
Gedeon Nkurunziza umujyanama wa Nyamitari yagize ati : “hari igitaramo turi gutegura muri iyi minsi gusa ntabwo twari twamenya itariki nyayo kuko hari abagiye batwemerera inkunga zitandukanye ariko turacyazitegereje, gusa turizera ko muri iki cyumweru biba byakemutse nyuma tuzahita tubagezaho itariki igitaramo cyizabera bitarenze kuwa gatanu.”
Yakomeje ashimira byimazeyo abanyamakuru ndetse n’abanyarwanda muri rusange uburyo bagiye bafasha Nyamitari ubwo yari ari mu rugamba rutari rumworoheye na ndetse anavuga ko bafite gahunda yo gukora cyane kugira ngo baheshe ishema abanyarwanda bamugiriye icyizere ubwo yari muri Tusker ndetse no kuva yatangira gukora muzika.
Patrick avuga ko kuba yarasezerewe habura icyiciro kimwe ngo amarushanwa asozwe atari uko yari adashoboye ahubwo ngo hagendewe ku butumwa bugufi bwoherezwagwa n’abafana ni uko aza ku mwanya wa kabiri mu bari bafite ubutumwa buke.
Ibyo ngo bikaba bitamuca intege kuko ngo buri gihe iyo babiri barushanwa haba harimo umwe ugomba gutsindwa, ariko ngo ntibyamuciye intege ahubwo ngo byamuteye ishyaka ryo gukora cyane.
Bimwe mu bikorwa Nyamitari ari gukora muri iyi minsi harimo no gutegura kumurika alubumu ya kabiri, kuri ubu akaba ari gukora indirimbo zizaba ziri kuri iyo alubumu aho ari kuzitunganyiriza muri ‘Gate Music’.
Reba imwe mu ndirimbo za Nyamitari hano:
TANGA IGITEKEREZO