Umuhanzi Pacson ni umwe mu bahanzi bakunze gukora ibikorwa byo guhuriza hamwe abandi bahanzi. Amaze iminsi asohoye Video yategerejwe n’ abantu batari bake y’indirimbo yakoranye n’abahanzi bakora injyana ya Hip Hop yitwa Imvune z’Abahanzi.
Kuri iyi nshuro yateguye igitaramo cy’imbaturamugabo kizitabirwa n’abahanzi bakora injyana ya Hip Hop gusa.

Bamwe mu bahanzi bakoranye na Pacson indirimbo "Imvune y’Abahanzi"
Iki gitaramo kizabera kuri Santa Rosa Night Clup muri Alpha Palace kuwa Gatandatu tariki 12/03/2011. Bamwe mu bahanzi bazitabira icyo gitaramo kandi bakunzwe mu gihe cya none barimo Jay Polly, Pacson ubwe, Diplomat, Green P, Bull Dogg, P Fla, Ciney, Ziggy 55, Bably, Bac-T, Si mchezo, Fireman, Neg-G, Babou n’abandi benshi . Igitaramo kizatangira isa munani. Buri muraperi akaba ateganya kuzemeza abandi kuri uwo munsi w’abaraperi bo mu Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE.COM, Pacson yifuza ko abahanzi bose bajya bakorera mu rukundo, bagashyira hamwe kugira ngo batere imbere. Yashimiye IGIHE.com umusanzu batanga mu iterambere ry’umuziki nyarwanda.
Hejuru ku ifoto: Pacson wateguye igitaramo

















TANGA IGITEKEREZO