Mu kumurika Album ye ya mbere kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Kanama 2012, umuhanzi Paccy Oda yashimiye nyina, avuga ko ari amuba hafi cyane mu buhanzi bwe. Paccy yamusabye kuza ku rubyiniro nuko nyina azana umwana we aberekana mu ruhame.
Iki cyabaye nk’igitangaza kuko Paccy na Lick Lick bari baranze kugaragaza umwana wabo mu ruhame. Bombi bari baranze kandi gutangaza amafoto y’uyu mwana wabo witwa “Mbabazi Yessah Linca” bavuga ko igihe cyo kumwerekana kitaragera.
Nyina wa Paccy yari yambaye ikanzu ndende y’igitenge yiganjemo amabara anyuranamo y’icyatsi. Yari yambaye amarinete agaragara. Yagaragaraga nk’umubyeyi w’umusirimu mu maso. Umwana wa Paccy nyina yari ateruye we yari yambaye agakanzu k’umweru n’umutuku n’udukweto dutukura. Mu maso wabonaga ari umwana ubyibushye (ufite ubuzima bwiza). Gusa uyu mukobwa we yari arimo kurira cyane nk’uwatinye abantu.
Paccy yasabye itsinda rya Trezzor ryacurangiraga live ko ryamufasha akaririmbira nyina imwe mu ndirimbo yamuhimbiye yitwa “Mama”, indirimbo nshya iri kuri album yamuritse, gusa inzego z’umutekano ziramwangira kuko amasaha yo gufunga igitaramo yari yageze.
Mu magambo ye Paccy yashimiye nyina cyane avuga ko yamubaye hafi mu bikorwa bye byose kandi ko byamuteje imbere. Iyi akaba ari nayo mpamvu yamuhagurukije akamwerekana mu ruhame.
Aganira na IGIHE, nyina we yavuze ko ibijyanye n’ubuhanzi bwa Paccy abikurikirana kandi yishimiye kuba umukobwa we yamuritse album. Avuga ko kuri we kumurika iyi album abifata nk’igikorwa kidasanzwe.
Yagize ati “Gahunda ze ndazikurikira rwose. Njyewe byanshimishije cyane kuko n’iyo bitanshimisha sinari kuza hano, kuko iyo akoze launch (kumurika album) gutya aba akoze ikintu kidasanzwe.”
Ibi ni nako Paccy abibona nk’uko aheruka kubitangaza mu kiganiro kirambuye aheruka kugirana na IGIHE, ubwo yagiraga ati ”Rwose arawukunda, niba hari umuntu ukunda umuziki wanjye wumva ibyo nkora akanshyigikira, ni Mama”.
Ateruye umwana wa Paccy, nyina wa Paccy yasabye ababyeyi kujya bareka abana babo bagakurikira amatarantu yabo. Yagize ati“Abantu bagira impano zinyuranye hari igihe nk’umwana impano ye iba iri mu buhanzi wayipfukirana ugasa n’umuvukije uburenganzira bwe.”
N’ubwo cyamamajwe cyane, iki gitaramo cya Paccy, ntabwo cyitabiriwe n’abantu benshi. Benshi mu baganiriye na IGIHE bagiye bahuriza ku kuvuga ko abantu bacyitabiriye bari hagati ya magana atanu n’igihumbi (500-1000).
Paccy niwe mukobwa wa mbere uririmba Hip-Hop mu Rwanda wabashije kumurika Album. Niwe muhanzi wenyine waririmbye live muri iki gitaramo. Iki gitaramo cyatangiye mu ma saa mbiri z’ijoro cyarangijwe saa yine n’iminota 38 z’ijoro (10:38 PM) gifunzwe n’inzego zishinzwe umutekano.
Reba AMAFOTO y’uko igitaramo cyagenze
Dore amwe mu mafoto:
Reba AMAFOTO y’uko igitaramo cyagenze



















TANGA IGITEKEREZO